Kuri uyu wa gatatu ishami rya LONI rishinzwe uburenganzira bwa muntu rifite icyicaro i Geneve mu Busuwisi ryatangaje ko risubitse itangazwa ku mugaragaro ry’ icyegeranyo cy’iperereza ryakozwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iryo shami rikaba rivuga ko icyemezo cyo gusohora icyo cyegeranyo kizafatirwa ku cyicaro gikuru cya LONI i New York.

Icyo cyegeranyo cyagombaga gusohoka kuri uyu wa Gatatu tariki 1/9/2010 kirega ingabo z’u Rwanda kuba zarakoze ibyaha by’intambara n’ibya jenoside ku mpunzi zari zahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Icyegeranyo cyatangajwe mu kinyamakuru Le Monde mbere y’uko gisohoka, kiza no kuvugwaho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga. Nyuma Leta y’u Rwanda yandikiye Loni ivuga ko niba itangazwa ryacyo ridahagaritswe ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi zishobora gutaha. Umuvugizi w’ingabo, Lt Col Jill Rutaremara we akaba yari yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri i Darfur n’ahandi ziteguye gutaha igihe cyose zaba zibisabwe n’inzego zibishinzwe mu gihugu.

Kayonga Jhttp://www.igihe.com/news-7-11-7002.html

Posté par rwandaises.com