Minisitiri Charles Muligande (Foto-Arishive)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – “Imana ivuga iki ku buyobozi” Iyi ni yo nsanganyamatsiko igenderwaho mu gutegura ibiterane biba buri kwezi bigahuza abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda, bigakorwa hagamijwe gusengera igihugu, abayobozi bakuru bari mu nzego zitandukanye, gusengera Abanyarwanda n’ibindi.

Ibi ni ibyatangarijwe Ikinyamakuru Izuba Rirashe ku itariki ya 30 Kanama 2010 na Minisitiri Muligande Charles mu kiganiro kigufi kuri telefoni igendanwa, aho yemeza ko intego ya biriya biterane bihuza abayobozi bakuru b’igihugu, biba bigamije gushaka mu maso y’Imana no gushaka kumenya icyo Imana ivuga ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Minisitiri Muligande atangaza ko igitekerezo cyo gutangiza bene ibyo biterane, byatangijwe n’imiryango itatu ariyo, uwa Minisitiri  Muligande n’umufasha we, uwa Pasiteri Antoine Rutayisire n’umufasha we na Gedeon Rudahunga n’umufasha we.
Igiterane cya mbere kikaba cyarabaye tariki ya 1 Nzeri 1995,  hakaba hashize imyaka 15 baterana buri kwezi, naho Umukuru w’Igihugu akaba atumirwa akanitabira icyo giterane rimwe mu mwaka.

Minisitiri Muligande atangaza ko by’umwihariko ku giterane cyateranye ku itariki ya 29 Kanama 2010 muri Serena Hotel, cyabashimishije kuko kuko cyagenze neza kandi abatumiwe bose bakaba baritabye ubutumire.

Avuga ko ibyo bigaragazwa n’intebe 200 zari zateguwe kuko zose nta n’imwe yasigaye iticaweho kandi abayozi mu nzego zose za Leta bakaba barabonetse.

Ku bijyanye n’amikoro akoreshwa mu gutegura icyo giterane dore ko gitegurirwa buri gihe muri Hoteli, Muligande atangaza ko ari ba nyir’ugutekereza babanza kwishakamo amikoro buri gihe, rimwe na rimwe hakaboneka abakunzi babo bakabatera inkunga.

By’umwihariko ngo mu myaka yashize hari ubwo umuryango World Vision ubicishije mu ishami ryawo ry’ivuga butumwa ryabateraga inkunga, gusa ngo amarembo arakinguye no ku bandi bose bakumva bibashimishije kubatera inkunga.

Ku bijyanye no gutegura amasomo azigwaho ngo bibanda ku masomo arebana n’ubuyobozi, ibigomba kuranga umuyobozi w’igihugu, icyo Imana ivuga ku muyobozi, ubuyobozi bubereye Imana n’ibindi byuzuzanya n’ibyo.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavunye n’abantu batandukanye bari mu madini atandukanye, bose bashima icyo giterane ndetse no kuba u Rwanda rufite abayobozi bubaha Imana mu byo bakora.

Seleman Abdoul Nizeyimana w’igikondo asengeara mu idini ya Isilamu ashima uko abayozi bahura bakarebera hamwe ibyakubaka igihugu babanje gushyira imbere Imana, ati “Imana niyo muremyi w’ijuru n’isi ni ngombwa kuyubaha.”

Sibomana Martin we asengera muri kiriziya Gaturika avuga ko bibiliya igira iti “ushaka ubwenge abusabe Imana”, kandi ngo kuyobora igihugu bisaba ubwenge, ngo nta wundi rero watanga ubwenge usibye Imana.

Pasiteri Oswald wo mu itorero ry’Abapantekote we avuga ko akomeza asobanura ko bibiliya ivuga mu bayefeso 3.20, ngo “niyo ibasha gukora ibyo dutekereza, ibyo dushaka n’ibyo twibwira.”

Ibyo ngo bisobanura ko kugera ku byo Abanyarwanda bifuza mu cyerekezo cya 2020 ari Imana izabibashoboza kandi ngo birashoboka kuko ibihamya mu ijambo ryayo.

Abo bose bahuriza ku ijambo rivuga ko ubuyobozi bwiza burangwa no kugira icyerekezo (vision) kandi ngo vision itangwa n’Imana.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=440&article=16725

Posté par rwandaises.com