Perezida Paul Kagame n’abayobozi batandukanye b’igihugu mu birori byo gusoza Itorero ry’Imbagukiragutabara

Ku itariki ya 3 Nyakanga 2009 kuri sitade Amahoro i Remera habereye umuhango wo gusoza Itorero ry’Intore z’Abafatanyabikorwa ku buzima aribo bitwa “Imbangukiragutabara.” Uyu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Intore y’Ikirenga aho yashimye izo Ntore k’ubw’akazi ko kwitanga. Umukuru w’Igihugu akaba yaramenyesheje Intore ko nta Ntore ihemukira indi, aho yagize ati “Icyiza cy’Intore, iyo uri Intore nta Ntore ihemukira indi. Nta n’Intore iterera iyo. Intore zirafatanya, zikorera hamwe.” Perezida Kagame akaba yaravuze ko iyo Intore zikoreye hamwe, imbaraga nke z’umwe mu Ntore zitagaragara. Umukuru w’Igihugu ati “Ntabwo Intore zibura inzira zinyuramo, Intore zishakira inzira zinyuramo, Intore zinyura n’iy’ishyamba ntiziyobe.”

Perezida Paul Kagame yabwiye abari aho ko hari ibibazo ajya yibaza ariko ibisubizo bikava mu Ntore. Ati “Ibintu byose ko bisobanutse hasigaye iki? Ari Intore zirasobanutse, n’ibyo zivuga birasobanutse, n’ibiva mu bikorwa biraza gusobanuka. Intore zose ziriho n’izizaza icyazinanira ni iki?” Perezida Kagame akaba yarasabye Intore guhangana n’ibibazo aho yababwiye ati “Intore kuva na kera zahanganaga n’ibibazo, zigashaka ibisubizo. Nta maganya aba mu Ntore, nta n’amatiku aba mu Ntore, Intore zikora ibyubaka.” Kandi Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga bimwe mu bikorwa by’ingirakamaro byakozwe n’Intore z’u Rwanda ndetse n’ibirimo gukorwa, muri byo akaba yaravuze ati “Intore zarwanyije jenoside zirayitsinda, Intore zarwanyije abatera u Rwanda zirabatsinda. Intore zananirwa gutsinda ubukene? Intore zananirwa gutsinda amacakubiri? Intore zananirwa malariya? Zananirwa kariya gakoko ka sida?…None se igisigaye ni iki?

Umukuru w’Igihugu yamenyesheje ziriya Ntore ko ari Intore zirebanye n’iby’ubuzima ariko ni n’Intore zirebanye n’iby’amajyambere y’Igihugu. Aha yabasabye kwamagana abangiza ibikorwaremezo, ibidukikije n’ibindi. Ati «Igihugu kirihuta mu iterambere, ntawe gishaka gusiga inyuma, mujye mubakangura.»

Asoza ijambo rye, Perezida Kagame yasabye intore gutanga serivise nziza. « Serivisi nziza itabara umurwayi ukeneye kwitabwaho.» Nk’uko byavuzwe na Perezida Kagame wakomerejeho abasaba guhangana n’ibibazo by’imfu z’ababyeyi n’abana n’ibindi nko kwitabira isuku. Ati «Nta burenganzira bwo kugira umwanda bubaho.» Intore kandi zasabwe gukora hagacika umuco wo gusabiriza, aho Umukuru w’Igihugu yabasabye kwikoresha no kubwiriza abandi gukora.

Intore zatanze ubutumwa kuri Perezida Kagame

Umukuru w’Itorero ry’Igihugu, bwana Rucagu Boniface, yagarutse ku mibare y’Imbangukiragutabara zitabiriye Itorero, aho yavuze ko bose hamwe ari 45 210, abagabo akaba ari 18 376 naho abagore akaba ari 26 834. Iri Torero ngo ryatangiye ku itariki ya 13 Nyakanga, rikaba ryarasojwe ku ya 3 Nyakanga 2009. Abari muri ririya Torero ngo babonye amasomo ahagije ku kubaka ubumwe n’iterambere rirambye mu Rwanda. Bwana Rucagu yavuze ko Ziriya Ntore bazatangirira ibikorwa byabo ku Mudugudu, bigishe abaturage kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.

Bwana Rucagu yavuze kandi ko Intore zose zamuhaye ubutumwa bwo kugeza ku Mukuru w’Igihugu, aho yavuze ko bamutumye kubwira Perezida Kagame ngo Ishema n’icyubahiro yabahesheje mu gitaramo cy’imihigo, zo (Intore zari aho) n’abandi bose bamusezeranyije kuzabimwitura umwaka utaha. Bwana Rucagu akaba yaravuze ko abakoroni aribo basenye umuco w’Abanyarwanda, ko n’ubundi kera Intore zahozeho, n’ubwo nyuma y’ubwigenge amakosa yakozwe atahise akosorwa. Ati «Uru Rwanda iyo ruhita rubona Umuyobozi nka Nyakubahwa Paul Kagame ntiruba rwarongeye rukaba paradizo?»

Intore zahigiye imbere ya Perezida Kagame zigaruka no kuri kirazira

Intore za buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bagiye bahiga imihigo yabo imbere y’Umukuru w’Igihugu, bagaruka no ku ndangagaciro zigiye kubaranga. Ibyagarutsweho n’Imbangukiragutabara zose ko zizashimangira ni ubwisungane mu kwivuza, kuringaniza imbyaro, gutegura indyo yuzuye, guharanira isuku, gukingiza abana, gutanga serivisi inoze, kwakirana ubwuzu abarwayi, kurwanya imfu z’abana n’ababyeyi, n’ibindi.

Kuri kirazira, Intore ibyo zahuriyeho ni « Kirazira umubyeyi kubyarira mu rugo, kirazira kurangarana umurwayi, kirazira kunyereza ibya rubanda, kirazira guca inyuma uwo mwashakanye, kirazira kubyara indahekana, kirazira guharika, kirazira gufata abana ku ngufu, kirazira kwitaba telefoni urimo kwita ku mubyeyi ubyara, kirazira kubwira umurwayi ngo ‘uzagaruke ejo’ »

Minisitiri w’ubuzima, Dr Richard Sezibera, we yabwiye Umukuru w’Igihugu ko Intore zose zari kuri sitade Amahoro zisobanutse, ati « Nta Ntore y’akazuyaze » aho yavuze ko ibyo ari bimwe mu byo bumvikanye n’izo Ntore. Dr Sezibera kandi ati « Umufatanya bikorwa w’ubuzima arashyuha, yafata umuriro agashyushya n’abandi.» Ngo Intore ziyemeje guhangana n’indwara z’ibyorezo nka malariya, sida n’igituntu.

 

Mugabo Lambert

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho910a.htm

Posté par rwandaises.com