Perezida Kagame yasabye abakuru b’ibihugu by’Afurika kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi batabitewe nuko hari uwabibasabye, ahubwo babitewe nuko ari gahunda ifitiye abaturage bakennye akamaro. Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutanze mu nama ya kabiri ihuje abakuru b’ibihugu by’Afurika mu rwego rwo kwiga ku ntambwe imaze guterwa mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu barenga icumi bitabiriye iyi nama yebereye muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru nyuma ya saa sita, Perezida Kagame yabakanguriye kwitabira intego z’ikinyagihumbi mu kwikemurira ibibazo bishobora kubirangwamo. Yasabye ko Banki Nyafurika Itsura Amajyembere yavugururwa, ikarushaho kugira uruhare runini mu gufasha ibihugu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Perezida Kagame ufatanije na Minisitiri w’Intebe wa Espagne Jose Louis Rodriguez Zapatero mu kuyobora itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi, yagarutse ku nama ya mbere ku ntego z’ikinyagihumbi yabereye I Madrid muri muri Espagne muri Nyakanga ubwo Zapatero yangaga ko babonana, avuga ko iyo myitwarire yatumye ibyo bagombaga kwigaho birebana n’intego z’ikinyagihumbi bidahabwa agaciro mu gihe benshi bazitezeho ibitabarika.

Yavuze ko iyo nama yibanze ahanini ku gusura ingoro ya perezida no kwifotoza aho kugirango ifatitirwemo ibyemezo bifatika.

Iyi nama ibaye mbere gato y’inama nkuru ya 65 y’Umuryango w’Abibumbye iteganyije kubera I New York ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango mu mpera z’uku kwezi, ikazaba ifite insanganyamatsiko ku ntego z’ikinyagihumbi.

Perezida Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu bagenzi be bitabiriye iyo nama ko Afurika ikwiye kujya muri iriya nama ya Loni ifite ijwi riranguruye niba uyu mugabane ugomba guhabwa agaciro.

Umukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Jean Ping, yavuze ko ibihugu by’Afurika bigomba bigomba gushyira imbaraga muri gahunda zabyo kugirango intego z’ikinyagihumbi zizagerweho mu mwaka wa 2015 nk’uko biteganyijwe.

Ping yavuze ko muri Afurika hari ubusumbane hagati y’ibihugu mu birebana n’iterambere, ariko kandi ko 50% by’ibihugu bya Afurika bibarizwa munsi y’umurongo w’ubukene.

Prof Jeffrey Sachs, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon, yatanze ibitekerezo bitandukanye muri iyo nama, muri ibyo akaba yasabye abakuru b’ibihugu bya Afurika gufatanya bagasaba ko Global Fund yagurwa, usibye kurwanya malaria, igituntu na Sida, ikazajya igira uruhare muri gahunda z’ubuzima zose muri rusange.

Sachs yibukije abakuru b’ibihugu bya Afurika ko nta muntu uzaza kubakorera gahunda yo kurwanya ubukene niba batayikoreye.

Agarutse ku kuntu intego z’ikinyagihumbi zikwiye kugerwaho, Sachs yatanze urugero rw’umudugudu wa Mayange mu Bugesera aheruka gusura kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko wahinduye byinshi ku buzima bwabawutuyemo ngo kuko bagezwaho buri kintu cyose nk’umuriro w’amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi byinshi.

Sachs yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zitandukanye ubwo yagiraga ati: “U Rwanda rwateye intambwe isumbye izindi yo kuba abana bose bashobora kugana ishuri,hamwe n’uburinganira kandi butabuzemo,abana bageze kuri 60% barara mu nzitiramibu iteye imiti kuburyo ku mugabane w’Afurika u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bikoresha inzitiramibu neza”.

Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda mwongeye gukora amateka mu w’i 2008 ubwo mwagiranga umubare munini w’abagore mu nteko kurusha ibindi bihugu ku isi. Nduvuga rero nashingira kuri ibi ko ntawe uzigera uteza imbere umugabane w’afrika usibye mwe abakuru b’ibihugu by’Afurika”.

Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama harimo uwa Togo, Benin, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Kenya, Nigeria na Zambia. Ibindi bihugu byari bihagarariwe n’abaminisitiri ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru. Hari kandi na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) Donald Kaberuka. Aba bose biteganyijwe ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Kagame uteganyijwe kuri uyu wa Mbere kuri Stade Amahoro I Remera.

Nyuma y’ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari aho, agakurikirwa na Jean Ping ndetse na Prof Sachs, inama yakomereje mu muhezo abakuru b’ibihugu bagirana ibiganiro. Byari biteganyijwe ko ku musozo w’iyi nama y’umunsi umwe, abayobozi bayitabiriye bari bushyire ahagaragara ibyemezo bemeranyijweho bazajyana mu nama ya Loni.

image

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Perezida wa Togo Faure Gnassingbe

image

Perezida Kagame nyuma y’ibiganiro na Perezida wa Benin Boni Yayi

image

Perezida wa Burkina Faso Blaise Compaoré aganirira na mugenzi we wa

Tchad Idris Deby Itno muri Village Urugwiro nyuma y’inama ku ntego

z’ikinyagihumbi

image

Perezida Paul Kagame hagati, Blaise Compaoré wa Burkina Faso ibumoso, na

Idris Deby Itno wa Tchad iburyo, bari kumwe n’abandi banyacyubahiro

barimo Umukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Jean Ping (inyuma iburyo)

image

Abakuru b’ibihugu bya Afurika nyuma y’inama ku ntego z’ikinyagihumbi yabereye muri Village Urugwiro

Foto: Urugwiro Village

Peter U.

http://www.igihe.com/news-7-11-7089.html

Posté par rwandaises.com