Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Noura bint Mohammed Al Kaabi.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi kuri uyu wa Kane tariki 7 Werurwe mu 2024. Ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro kandi byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita ndetse na Col. Jean Paul Nyirubutama umwungirije.

Byitabiriwe kandi na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Falah Kharsan AlQahtani.

Noura bint Mohammed Al Kaabi yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’ibiganiro yari yagiranye na Minisitiri Vincent Biruta kuri uyu wa Kane, ndetse bakayobora inama ya mbere ya komite ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe ubutwererane.

Iyi nama yaranzwe no kureba inzego nshya ibihugu byombi bishobora kugiranamo ubufatanye ndetse hashyirwa umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bijyanye n’uburezi.

Minisitiri Biruta yavuze ko “Binyuze muri ubu bufatanye, tugamije imikoranire mu bijyanye n’uburezi, gufatanya mu bushakashatsi, no kubaka ubushobozi, hagamijwe gushyira urufatiro ku musingi uzafasha urubyiruko kuba mu Isi yo mu minsi iri imbere izaba yarabaye umudugudu.”

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni kimwe mu bihugu bisanzwe bikorana bya hafi n’u Rwanda. Imibare igaragaza ko kuva mu 2012, ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bwikubye inshuro 10, aho agaciro kabwo kavuye kuri miliyoni $100 kakagera kuri miliyari $1 [asaga miliyari 1,103Frw] mu 2022.

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umunyamabanga-wa-leta-muri-minisiteri-y-ububanyi-n