Ambasade y’u Rwanda yamaganye ibiherutse gutangazwa na Faustin Twagiramungu  Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye ibyo Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’intebe mu Rwanda aherutse gutangaza ko Abapolisi b’u Bubiligi baje kurinda umutekano we kubera amakuru bafite ko ngo ashobora kugirirwa nabi, akanahamya ko abamugirira nabi baturuka mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Robert Masozera yagize ati « Njyewe ubwanjye nkimara kumva ibyo atangaza mu binyamakuru ko Abapolisi b’ Ababiligi baje kurinda umutekano we kubera amakuru bafite y’uko ashobora kugirirwa nabi, nabajije inzego zibishinzwe za Leta y’u Bubiligi kudusobanurira iby’ayo makuru ibyo ari byo kuko numvaga ntasobanukiwe. Bansobanuriye banabingezaho mu nyandiko, bavuga ko nyuma yo guhabwa koko amakuru y’ uko umutekano wa bwana Faustin Twagiramungu ushobora guhungabana, bibwira ko koko ashobora kugirirwa nabi, bituma bafata icyemezo cyo kujya kumurinda. Ariko nyuma ngo baje kugenzura neza ayo makuru bahawe, basanga ari ibihuha bidafite ishingiro, bafata icyemezo cyo guhagarika ubwo burinzi bari bamugeneye. »Masozera yakomeje avuga ko banamubwiye ko ahubwo ngo icyabatangaje, ari uburyo Twagiramungu yihutiye guhita abitangariza ibinyamakuru hirya no hino, kandi ubundi ari amakuru bari bamusabye kugira ibanga.

Masozera avuga ko abo bari bafashe icyemezo cyo kumurinda umutekano ngo babibonyemo ko Twagiramungu ari umusaza wishakiraga uburyo bwo kugaragara no kuvugwa mu itangazamakuru nk’ umuntu ukomeye.

Ababiligi nabo ngo baguye mu mutego wo kwemera ibihuha nk’ibyo bidafite ishingiro, batangiye gukeka ko Twagiramungu ashobora no kuba ari mu bantu bakwirakwije ibyo bihuha.

Ambasaderi Masozera yakomeje agira ati « Politiki umusaza Twagiramungu yibereyemo n’iyo gushakisha uburyo bwose bwo gutuma avugwa igihe cyose. Ntawe rero bikwiye kurangaza no gutesha umwanya. »

Yakomeje agira ati« Icyo nakongeraho kandi isi yose imaze gusobanukirwa n’uko politiki y’u Rwanda ishingiye ku miyoborere myiza iha agaciro buri mu Nyarwanda aho ari hose, bitandukanye n’ imiyoborere ya Leta zahozeho mbere ya 1994. By’umwihariko ku Banyarwanda baba mu mahanga. Umusaza Twagiramungu amenye ko Leta y’ u Rwanda izwiho kuba intangarugero mu bihugu byita cyane ku bantu bayo, binyuranye n’ibyo we ashaka kumvikanisha ko ari leta igirira nabi abantu bayo bahungiye mu mahanga. »

http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/ambasade-y-u-rwanda-yamaganye

Posted by rwandaises.com

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert