Igihe.com yanyarukiye mu Mudugudu wa Nyarukuraza Akagali ka Kamatamu Umurenge wa Jabana akarere ka Gasabo, tubasha kwibonera bimwe mu bibazo abaturage bahatuye batewe n’ ibikorwa remezo byo kumena amabuye yubaka imihanda ya kaburimbo hifashishijwe intambi zimena amabuye zikanaturika cyane.

Twabashije kuganira n’ abaturage bahaturiye, ubuyobozi bw’ ikigo cya Alliance High School ndetse n’ Ikigo Nderabuzima(centre de santé) giherereye hafi aho Nyacyonga, ari naho habera ibikorwa cyo kumena ayo mabuye.

Mu bagize ingaruka zabyo harimo n’ umunyeshuri wakomerekejwe n’ ibuye ryamusanze mu ishuri ari kwiga.

Ntabwoba Gaetan ni Umuyobozi w’ Ikigo cya Alliance High School yadutangarije ko ibi bikorwa byo kumena amabuye bikorerwa hafi y’ ishuri biri mu bibabangamira imyigire y’ abanyeshuri kuko iyo baturikije izo ntambi abanyeshuri barahungabana cyane bikabaviramo no kutiga uwo munsi wose.

Yatubwiye ko iki kibazo cyizwi n’ inzego zose z’ ubuyobozi guhera ku mudugudu, akarere, Urwego rw’ Umuvunyi, Rema, Minifra, Minisante.

image
image
image
Ahakorerwa imirimo yo guturitsa ibitare,hifashishwa intambi n’amapine ashaje, bitera umutingito ukabije

Aha yadutangarije ko ubuyobozi bwose bagejejeho iki kibazo ntacyo baragikoraho, yongeraho ko byabarenze, ahubwo bakaba bifuza ko ubuyobozi bukuru bwabakemurira ikibazo.

Munyankindi Theophile ni umunyeshuri wakomerekejwe n’ ibuye ubwo ryamusangaga mu ishuri riturutse ahabera ibyo bikorwa byo kumena amabuye.

Yatubwiye ko ryamukomerekeje mu mwaka wa 2008 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu. Ubu ageze mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ Imibare, Ubukungu n’ Ubukungu(Maths Economics and Geography).

Munyankindi yakomeje adutangariza ko atigeze avuzwa n’ Abashinwa bakora ibi bikorwa, yatubwiye ko yivuje ku giti cye akoresheje ubwisungane mu kwivuza(mutual de santé).

Twamubajije niba iki kibazo yarakigejeje ku nzego z’ ubuyobozi maze atubwira ko bose bakizi guhera ku mudugudu atuyemo kugera ku murenge bose nta wigeze agira icyo amumarira ngo abe yavuzwa ngo aracyagira ikibazo cy’ ingaruka z’ ibikomere mu kaguru. Yavuze ko yumva yarenganurwa hakabaho no kubahiriza uburenganzira bw’ ikiremwa muntu.

image
image
image
Ku ifoto ibanza ni abanyeshuri bari mu ishuri, iya kabiri
ni amabuye yaguye mu ishuri ahita abikwa, indi ni
umunyeshuri

Aha twabashije kumenya ko hari n’ undi munyeshuri wahuye n’ iki kibazo ndetse bikaba byaramuviriyemo ubumuga bukomeye bwo guhora adandabirana bitewe n’ ibuye ryamwituyeho ubwo habaga umutingito ukomeye utewe n’ imenwa ry’ amabuye.

Mukamuhanda Seraphine ni Umuyobozi w’ Ikigo nderamuzima cya Nyacyonga yadutangarije ko ibikorwa byo kumena amabuye byababangamiye cyane mu kazi kabo kuko abanyeshuri bazaga kuhivuriza bahuye n’ ikibazo cy’ ihungabana.

Yavuze ko mbere bigikomeye amazu yasenyukaga n’ ibikoresho bimanitse ahantu bigahanuka. Gusa yongeyeho ko ugereranyije na mbere ubu bitagifite ingufu z’ umutingito ukabije, yagize ati: ”Ubu ntibikitubangamiye cyane nko hambere aha”. Yaboneyeho kutubwira ko iki kibazo kizwi na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano bakaba bategereje ko cyazakemurwa.

Mu baturage twaganiriye harimo Nyiramuhire Anonciata uturiye ahabera ibyo bikorwa yadutangarije ko yumva iki kibazo cyakemurwa na Perezida wa Repuburika Paul Kagame kuko bakigejeje ku buyobozi butandukanye bukaba nta kintu bwabamariye. Yatubwiye ko kubera uburyo abikurikirana mu nzego zose z’ ubuyobozi ngo bamurenganure byatumye ubuyobozi bumwita “shindikana”. Yongeyeho ko afite impungenge z’ ibyo avuga kuko byazamugiraho ingaruka zitari nziza mu buyobozi.

image
image
Kambanda Deo umuturage wasenyewe n’imitingito y’intambi zimena amabuye

image
Nyiramuhire Annonciatta umuturage wa senyewe nabashinwa

Nyiramuhire yambuwe isambu n’ Abashinwa bakoreramo imirimo yabo ngo kugeza magingo aya nta ngurane arahabwa, habe no kwishyurwa ibyangiritse. Yavuze ko yibonaniye n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy, yigereye ku Muvunyi Mukuru Tito Rutaremara, ndetse n’ uwahoze ari Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali, Kirabo Kakira.

Kambana Deo atuye mu Mudugudu wa Nyarukuraza, yadutangarije ko ubu bibaye inshuro ya kabiri asenyerwa inzu ye akayisana ku giti cye atabifashijwemo n’ abamusenyeye ndetse n’ ubuyobozi bubishinzwe ibibazo by’ abaturage.

Yatubwiye ko ikibazo cye yakigejeje k’ uwahoze ari Umuyobozi wari ushinzwe ubuhinzi n’ ubworozi n’ amashyamba na mine Drocella Mugorewera, akigeza no ku buyobozi bw’ akarere bose bakamubwira ko ikibazo cye bazagikemura.

Tuvugana n’ Umuyobozi w’ Umudugudu Niyonsaba Joseph yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bakaba bari kugikemura. Yavuze ko abaturage bamaze kubarirwa imitungo yabo bakazimurwa kuko ibikorwa byo kuhakorerwa bigikomeje. Ngo bategereje ko Minaloc iza kurangiza iyo mirimo kuko ariyo ishinzwe kwimura abaturage.

Twashatse kuvugana na Minisitiri ufite mine mu nshingano ze Bazivamo Christophe ndetse n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy ntibyadukundira.

Twaganiriye n’ Ushinzwe gutanga amakuru muri Minisiteri y’ amashyamba na mine Mukama Sandrine adutangariza ko icyo kibazo kizwi kandi ko bari kugerageza kugikemura ku buryo abahaturiye bazimurwa.

Foto: Nkurunziza
Faustin Nkurunziza