yizere

Perezida Kagame kuri uyu wa 8 Werurwe 2024 yahuye na Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, baganira ku birebana n’akarere n’umugabane wa Afurika.

Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byagize biti “Perezida Kagame yahuye na Raila Odinga wabaye Minisitiri wIntebe, baganira kuri byinshi bitandukanye birebana n’akarere n’umugabane.”

Odinga aherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Moussa Faki Mahamat uzava kuri uwo mwanya mu 2025.

Kugira ngo azawegukane, yafashe icyemezo cyo kwiyegereza Perezida William Ruto basanzwe badacana uwaka kugira ngo ashyigikire kandidatire ye. Byashimangiwe no guhurira kwabo muri Uganda tariki ya 26 Werurwe 2024.

Perezida Ruto tariki ya 5 Werurwe 2024 yatangaje ko yemeranyije na Odinga ko Kenya izashyigikira kandidatire ye, kimwe n’ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Yagize ati “Twaricaye nka EAC, tuganira nk’abakuru b’ibihugu, twemeranya gushyigikira umukandida umwe.”

Komisiyo ya AU ni urwego rushinzwe ibikorwa byose by’uyu muryango, birimo kuwuhagararira no guharanira inyungu zawo, guhuza inzego zawo no kuziha ubufasha no gucunga ingengo y’imari yawo n’ibikoresho byawo. Rufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-raila-odinga