Jean Louis Kagahe

TOKYO – Abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubuyapani ku Mugabane w’Aziya, bifatanije n’abandi Banyarwanda  bari mu gihugu kuwa 7 Mata 2011 mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu itangazo ryagenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara kuwa 10 Mata 2011 n’Ambasade y’u Rwanda i Tokyo mu murwa mukuru w’Ubuyapani, bivugwa ko uyu muhango witabiriwe  n’Abanyafurika  benshi bahagarariye ibihugu byabo mu Buyapani, abagize sosiyete sivile muri icyo gihugu, Abanyarwanda batuye  mu Mujyi wa Tokyo n’inshuti z’u Rwanda, bose hamwe bakaba barageraga ku bantu 90.

Ushinzwe ibikorwa by’Ambasade y’u Rwanda (Chargé d’Affaires) i Tokyo, Nshimiyimana Benedicto yagize ati “uyu muhango wabimburiwe n’isengesho ryo gusabira  abarokotse Jenoside mu Rwanda no gusabira iterambere ry’u Rwanda ndetse tunaboneraho akanya ko gusabira abazize umutingito washegeshe ahitwa Tohoku n’abazize umwuzure wa Tsunami wagwiririye Ubuyapani kuwa 11 Werurwe 2011.”

Babiri mu bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango bafashe ijambo, barimo Shiro Otsu,Umunyamakuru uzobereye gutara no gutangaza inkuru ku bijyanye n’intambara zibera  ku Mugabane w’Afurika na Natsui Yuki, umunyeshuri urangije mu Ishuri ry’Amategeko ry’i Tokyo akaba anaheruka mu Rwanda ayoboye bagenzi be b’abanyeshuri 15 bari baje mu ruzinduko rw’iminsi 15 muri Werurwe 2011.

Muri uyu muhango kandi, Otsu wari warageze mu Rwanda iminsi mike nyuma ya Jenoside yo muri 1994 akaza no kuza gukomeza kurusura inshuro nyinshi, yatanze ubuhamya  yifashishije amashusho, muri yo akaba yarerekanaga ikiganiro yagiranye n’abarokotse Jenoside  ku nzibutso za Jenoside z’i Nyarubuye  na Murambi, bamusobanurira ubunyamaswa n’ubwoba bukabije byaranze ibihe babayemo muri Jenoside.

Mu kiganiro cye, Natsui we yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyuzuye icyizere, amahirwe menshi yo gutera imbere ndetse n’umurava wo kubigeraho.”

Yasobanuye  uburyo we na bagenzi be b’abanyeshuri bari bazanye mu Rwanda, batangajwe n’uburyo abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda basobanukiwe gahunda za Leta y’u Rwanda, uburyo bashishikajwe n’ejo hazaza h’igihugu cyabo ndetse n’uburyo bishimira kuba  Abanyarwanda.

Mu ijambo rye, Uhagarariye u Rwanda  mu  Buyapani (Chargé d’Affaires), Nshimiyimana Benedicto yibanze ku ngingo zifitanye isano na Jenoside,  zirimo ibikomere  n’agahinda byatewe na Jenoside  no gutakaza ubuzima bw’abantu bishwe urw’agashinyaguro kubera uko bateye kandi batarabihisemo, uburyo Abanyarwanda batereranywe n’amahanga kabone n’ubwo yari afite ibimenyetso ko mu Rwanda hategurwaga  Jenoside, uburyo Abanyarwanda bayobowe na nyakubahwa Paul Kagame nyuma ya Jenoside banze kuba imbohe z’amateka mabi, ahubwo  bagashishikazwa no gutunganya inzira  iganisha ku bihe byiza by’imbere hazaza.

Yagaragaje ko mu Rwanda ubwiyunge bwateye intambwe ishimishije, umuco wo kudahana waramaganwe, gukorera mu mucyo birimakazwa hanashyirwaho inzego zinyuranye, aho Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana kandi ko ibyagezweho mu iterambere bigaragarira mu mizamukire y’imibereho y’Abanyarwanda.

Nshimiyimana yashimangiye  ko ukuri kuri Jenoside yo muri 1994 kuzakomeza kubungabungwa kugira ngo kutazima, kandi ko ibihugu bizemeza amategeko ahana abahakana cyangwa bapfobya Jenoside, ndetse ko amahanga azamagana abakurikiranwaho Jenoside, bakabuzwa gutembera ku butaka bwayo, ahubwo akabashyikiriza ubutabera.

Muri uyu muhango kandi herekanywe filimi yiswe “Journey to hell” yakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi kigamije Iterambere n’Amahoro, IRDP (Institut Rwandais pour le Développement et la Paix).

Ikindi cyaranze uyu muhango, ni uko umucuranzi w’ikirangirire w’Umuyapani, Sho Satoko nawe yaririmbye indirimbo zinyuranye z’agahinda, harimo iziswe “You raise me up.” Akaba yarazigeneraga Abanyarwanda mu rwego rwo gutsinda inzitizi zose bahanganye nazo.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=536&article=21886

Posté par rwandaises.com