Perezida wa Sena Vincent Biruta (ibumoso) hamwe n’abandi bayobozi bashyira indabo ahashyinguwe abari abanyapolitiki (Ifoto-Kisambira)

Nzabonimpa Amini

REBERO – Tariki ya 13 Mata 2011, ku nshuro ya 17 abayobozi b’u Rwanda mu nzego zose n’Abanyarwanda bagizwe n’ibyiciro byose babarirwa mu bihumbi bisaga bitanu, bahuriye ku musozi wa Rebero ahashinguwe abanyapoliti ndetse n’Abatutsi basaga 14.000, mu rwego rwo kwibuka hanasozwa icyunamo, ariko ibikorwa byo kwibuka byo bikazakomeza mu gihe cy’iminsi 100.

Perezida wa Sena Dr Vincent Biruta akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yagize ati “Ukuri ntigupfa, twaje kwibuka abayobozi beza baharaniye ukuri barabizira. Kandi ukuri baharaniye kuriho akaba ariko guhesha u Rwanda agaciro.”

Dr Biruta yasobanuye ko u Rwanda rwagize abayobozi babi bateguye Jenoside, barayigisha, barayigerageza ndetse banayishyira mu bikorwa, ariko ku rundi ruhande ngo hari abayobozi beza biyemeje kwitandukanya n’ikibi, baharanira ukuri kandi bazi neza ko bakuzira ari nako byabagendekeye.

Dr Biruta akomeza yibibutsa abanyapolitiki batandukanye b’u Rwanda ko urwo rwibutso rukwiye kubibutsa inshingano zabo, aho umuyobizi mwiza agomba guharanira inyungu z’abaturage, aho kureba inyungu ze gusa, gukunda abo ayobora, guca bugufi, kwirinda ruswa n’ibindi,  baharanira imiyoborere myiza.

Mu rwibutso rwa Rebero hashinguwemo abanyapolitiki batandukanye barimo Rutaremara, Kabageni, Niyoyita, Nzamurambaho, Ndasingwa Landouard, Rucogoza Faustin, Kavaruganda Joséph, Ngango n’abandi.

Abanyapolitiki bazwi cyane mu mashyaka nka Parti Liberale (PL) na Parti Socialiste Democratique (PSD) n’ayandi, aho baranzwe no kwitandukanya n’ibitekerezo bya politiki yari igamije kurimbura Abatutsi.

Minisitiri w’Urubyiruko Protais Mitali akaba anahagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo muri iki gihe,  yongeye gushima abagize uruhare bose mu gutegura neza ibijyanye na gahunda zo kwibuka, kuko ariyo nzira yo gusuzuma aho u Rwanda ruva, aho rugeze n’aho rugana, ati “abakirangwa n’ibikorwa byo gupfobya Jenoside bo ntibazihanganirwa na gato.”

Perezida wa Ibuka Dr Dusingizemungu Jean Pièrre we, yongeye kugaraza ko abo banyapolitiki bibukwa uyu munsi bari bafite ubushobozi bwo guhunga, bwo kuba bakwicecekera, bakaba ba mpemuke ndamuke, ndetse ngo uyu munsi bakagombye kuba bafite imyanya myiza muri Leta, ariko ibyo byose barabirenze bemera guharanira ukuri kugeza bakuzize.

Depite Mukakanyamugenge Jacquéline, mu izina ry’imitwe ya politiki yo mu Rwanda, yatangaje ko muri iki gihe ihuriro ryayo ryiyemeje kuba abanyapoliti barangwa no gukorera mu mucyo, kuko bagenzi babo barangwaga n’imiyoborere mibi kugeza aho bagira abajyanama b’abanyamahanga babashyigikira mu bibi.

Aha Visi Perezida wa Sena Senateri Prospert Higiro, nk’umwe wabanye n’abo banyapoliki, yabajijwe n’ikinyamakuru Izuba Rirashe icyo atekereza ku mutima we, agira ati “umutima wanjye wuzuye agahinda kenshi kavanze n’ubwoba.”

Akomeza avuga ko ako gahinda gaterwa no kwibuka bagenzi be babanye, ngo uretse Imana yakinze akaboko nawe atekereza ko yakabaye ariho ashyinguye.

Ikindi Sen Higiro avuga ko kimutera ubwoba, ni ugutekereza aho igihugu kiba kiri, iyo bariya bakoze Jenoside baza kuba bahari, ati “ariko ngira icyizere ko ibyo byarangiye, bitakiriho.”

Depite Nkusi Juvenari nawe yabajijwe icyo atekereza n’iki kinyamakuru, yagize ati “Ntibyoroshye, ubu nanjye mba ndi hariya.”

Senateri Antoine Mugesera we yagize ati “ibi bikwiye kubera urubyiruko isomo ryo kwemera guharanira ukuri uko byagenda kose.”

Iki kinyamakluru cyabajije kandi  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, icyo atekereza ku mutima we nk’umwe uhafite umuvandimwe wari  muri Politiki ariko akaza kuzira ibitekerezo bye, agira ati “not to day.”  Bisobanura ngo ntacyo nabasha kuvuga uyu munsi.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=536&article=21885

Posté par rwandaises.com