Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agendeye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, yashyizeho Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza. Ibi ni ibyavuye mu itangazo ryavuye muri Perezidanse kuri uyu wa Mbere, nk’uko byatangajwe na Orinfor.
Makuza Bernard agumanye umwanya yari asanzweho kuva tariki 8 Werurwe 2000, umwanya yashizweho n’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Pasiteri Bizimungu, nyuma yo kwegura k’uwari Minisitiri w’Intebe, Pierre Celestin Rwigema.
Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Bernard Makuza yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, nyuma aza kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage.
Tariki 8 Werurwe mu mwaka 2008 yagumye ku mwanya yari asanzweho muri guverinoma nshya yari igizwe n’abamisitiri 21 ndetse n’abanyamabanga ba leta batandatu.
Makuza Bernard yavutse mu mwaka w’ 1961, akaba yarahoze ari umurwanashyaka wa MDR mbere yo kuva muri iri shyaka ryaje no guseswa kubera gushinjwa ingengabitekerezo y’ivangura ry’amoko no kwibutsa amateka mabi. Nyuma y’aho kugeza ubu nta shyaka abarizwamo.
Foto: The New Times
Ntwali John Williams
http://www.igihe.com/news-7-11-7240.html
Posté par rwandanews.be