Icyo gihembo kigizwe n’urupapuro (certificate) n’igikombe gihabwa abayobozi bagaragaye kurusha abandi mu bikorwa byo kunga abo bayoboye, kikaba cyarigeze gutwarwa n’abandi bayobozi bakuru nk’uwahoze ari perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika Ronald Reagan na Mikhail Gorbatchev wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’’Abasoviyete (URSS/USSR).
Pierre Nkurunziza wongeye gutorerwa kuyobora u Burundi mu gihe cy’imyaka 5 kuri ubu ari mu ruzinduko rw’iminsi 6 mu gihugu cy’u Buhinde. Ahawe iki gihembo mu gihe ingabo z’igihugu cye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Cote d’Ivoire, Somalia, Tchad, Haïti na Darfur.
Uwimana P