Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yatangaje ko yifuza kubona guverinoma nshya igizwe n’abari bayisanzwemo. Ibi yabitangarije mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza wabereye mu ngoro Inteko Ishanga Amategeko Ikoreramo ku.
Yavuze ko nubwo ari guverinona nshya igiye gushyirwaho yifuza ko abenshi mu bari bayisanzwemo cyangwa se bose bazagaruka, yongeraho ko abifuzaga kujya muri guverinoma nshya baba bitonze kuko abayisanzwemo bagikora akazi bashinzwe neza.
Mu ijambo yagejeje ku mitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza, ugiye gukomeza kuyobora guverinoma, imirimo yari asanzwe akora kuva mu mwaka w’2000.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kujyaho kwa Minisitiri w’intebe bagiye gukorana vuba nk’uko biteganywa n’amategeko kugirango hashyirweho guverinoma nshya ndetse inatangire imirimo yayo mu gihe cya vuba.
Makuza yarahiriye gutunganya inshingano yongeye guhabwa habura iminsi irindwi ku gihe giteganywa n’itegeko nshinga kugirango Minisitiri w’Intebe abe yatangiye imirimo ye. Kurahira kwe kubaye nyuma y’iminsi umunani ishize Perezida Kagame arahiye.
Makuza Bernard utagira ishyaka na rimwe abarizwamo, agumye mu mwanya yari asanzweho kuva tariki 8 Werurwe 2000, umwanya yashizweho n’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Pasiteri Bizimungu, nyuma yo kwegura k’uwari Minisitiri w’Intebe, Pierre Celestin Rwigema.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Bernard Makuza w’imyaka 49 y’amavuko yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, nyuma aza kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage.
Itegeko Nshinga riteganya ko Minisitiri w’Intebe aba afite iminsi icumi n’itanu nyuma y’irahira rye kuba yamaze gushyiraho guverinoma nshya afatanije na Perezida wa Repubulika.
Hejuru ku ifoto:
Perezida Kagame aherekejwe na Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza ubwo yari akimara gutorerwa kuba Umukuru w’Igihugu n’Inteko Inshinga Amategeko tariki 17 Mata 2000.
Foto: DayLife</bold>
<bold>Muhirwa Olivier /IGIHE.com
http://www.igihe.com/news-7-11-7260.html
Posté par rwandaises.com