Nyakubahwa Bernard Makuza yongeye kurahirira kuyobora guverinoma. (Foto/Perezidansi ya Repubulika)

Nzabonimpa Amini

PARLIAMENT – Ku isaha ya saa tanu zuzuye za mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeli 2010, mu Ngoro y’Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda, Bernard Makuza wongeye kugirirwa icyizere agahabwa umwanya wa Minisitiri w’Intebe yarahiye imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga Aloyiziya Cyanzayire nk’uko biteganywa n’Itegeko

Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye muri uwo muhango, yijeje benshi mu bagize Guverinoma ko kubwe yumva nta mpinduka zidasanzwe ateganya igihe azaba ashyiraho Guverinoma nshya, agaragaza ko ntawe usimbura ikipe itsinda nk’uko yakunze kubigarukaho igihe yiyamamazaga. “Nubwo byitwa Guverinoma nshya, nabasezeranya ko benshi mu bagize Guverinoma yari isanzwe niba atari bose, ko aribo bazagaruka.”

Agira ati “ntitwifuza kubigira ibanga ahubwo ndifuza ko twakorana vuba na Minisitiri w’Intebe, nk’uko biteganwa n’amategeko kugira ngo tubone Guverinoma nshya yakorera Abanyarwanda ibikwiye, kugira ngo inshingano dufite zihute.

Perezida Kagame yakomeje abwira abari biteguye kujya muri Guverinoma nshya ko bakwiye kuba bitonze bagasubiza amerwe mu isaho. Ibyo yabivuze agira ati “Abifuzaga kuza muri Guverinoma babe bitonze gato, hanyuma ibindi tuzaba tubireba mu myaka iri mbere.”

Perezida Kagame kandi yakomeje asaba abayobozi bose gufatanya mu kwihutisha icyateza imbere Abanyarwanda kuko ariyo nshingano y’ibanze biyemeje.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko uhereye mu mwaka wa 2003 kugera ubu hari byinshi byakozwe n’Abanyarwanda bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi, ariko akaba yumva ko hari ibindi byinshi byagerwaho.

Nk’uko biteganwa n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza akaba yarahiye imbere y’Umukuru w’Igihugu na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Aloysie Cyanzayire aherekejwe n’Abacamanza 12 bagize urwo rukiko ndetse n’abayobozi bakuru b’Igihugu mu nzego zose n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Uwo muhango ukaba washojwe no gufata ifoto y’urwibutso y’abayobozi b’ikirenga b’Igihugu barimo Perezida wa Repubulika na Makuza Bernard.

Nyakubahwa Bernard Makuza yavutse mu mwaka wa 1961, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva tariki ya 8 Werurwe 2000. Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi no mu Budage. Yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Paul Kagame wongeye kumugira Minisitiri w’Intebe.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=446&article=17100

Posté par rwandaises.com