Ikiganiro cya president Kagame cyari cyitabiriwe n’inzobere muri politique zo mu bwongereza cyanaranzwe no kwakira ibibazo bitandukanye bireba u Rwanda.Abenshi bibazaga ukuntu u Rwanda rwashoboye kuvugurura inzego zose z’imiyoborere,ubukungu,imibereho y’abaturage bikava ikuzimu bijya ibuntu mu gihe gito cyane.Aha president Kagame yagaragagaje ko hirengajiwe ubwoko maze iterambere rishyirwa imbere.Yagize ati amahanga ntiyari akwiye gukomeza kutubonamo amoko kuko atariyo u Rwanda rurambirijeho iterembere. Biteganyijwe ko na mu bwongereza president Kagame azitabira inama rusange ngarukamwaka y’umuryango w’abibumbye,aho azatanga ikiganiro ku birebana no kwihutisha intego z’inkinyagihumbi zigamije iterambere.Umunyamabanga mukuru w’umunryango w’abibumbye Ban Ki moon aherutse gusaba president Kagame kuyobora akanama kazihutisha izo ntego.
Faith Mbabazi
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1333
Posté par rwandaises.com