Perezida Paul Kagame aganirira Abanyamahanga uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka (Foto/Perezidansi ya Repubulika)

Jean Louis Kagahe

LONDON – Mu ruzinduko rw’akazi akorera mu Gihugu cy’u Bwongereza guhera kuwa 15 Nzeri 2010. Perezida Paul Kagame yatangiye ikiganiro mu Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n’ingamba z’iterambere, ISS (International Institute of Strategic Studies), insanganyamatsiko y’icyo kiganiro yagiraga iti “Challenges of Nation – Building: Case of Rwanda” ugenekereje bishatse kuvuga “inzitizi mu nzira yo kubaka igihugu” u Rwanda nk’ikitegererezo muri Afurika.

Paul Kagame akaba ariwe watoranyijwe ngo atange iki kiganiro kubera aho agejeje u Rwanda mu nzira yo kwiyubaka n’iterambere.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagize ati “kubaka Igihugu ni inzira ndende kandi irimo inzitizi za politiki, abayobozi n’abaturage bagomba guha agaciro.”

Yasobanuye ko buri Gihugu cyagiye cyiyubaka gishingiye ku mateka yacyo yihariye bityo kikagira ingingo nkuru gishingiraho.

Icya mbere yavuze ni uko ari uguha agaciro ubwenegihugu bishingiye ku ndangagaciro, umuco, amateka ndetse n’ibyo abantu bifuza kugeraho.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko icya kabiri ari ugushyiraho inzego n’amategeko bihuza abayobozi n’abaturage bayobora, ibyo bikanatanga umurongo wo gukoreramo, naho icya gatatu cy’ingirakamaro kikaba uruhare rw’abaturage mu kwishyiriraho imiyoborere ibabereye, bitorera abayobozi babo kimwe no kugira uruhare rufatika mu gihe cyo gufata ibyemezo.

Yabwiye abari aho ko icyihutirwa mu Gihugu kivuye mu ntambara, ari ukubanza kubaka umutekano ati “ibyo bisaba kubaka inzego zikomeye za politiki imbere mu Gihugu.”

Avuga ku Mugabane w’Afurika muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe Abanyafurika n’abayobozi babo bari ku rugamba rwo kurwanya ubukene n’ubujiji maze bakajyana n’ikoranabuhanga rigezweho ari nayo nkingi y’iterambere, ati “aho bidashobotse niho mubona ubuyobozi bujegajega ntihabe n’iterambere.”

Ku birebana n’amateka y’u Rwanda, Perezida Kagame yasobanuye ko guhera mu mwaka wa 1962 kugeza mu 1994, mu Rwanda Guverinoma zasimburanye zashyize imbere ivangura, maze zisenya ubumwe bw’Abanyarwanda, ibi biza guhembera ubuyobozi bw’igitugu, ruswa ihabwa intebe n’umutungo w’Igihugu ukoreshwa mu nyungu za bamwe mu bayobozi, ari nako  bateza imbere Uturere bakomokamo gusa.

Yakomeje avuga ko uwo muco wo kugundira ubutegetsi bushingiye ku ivangura byadindije iterambere mu burezi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga byari bikenewe mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda, ari nako ubukungu butazamuka ahubwo Igihugu cyitungirwa n’imfashanyo.

Ni muri urwo rwego yasobanuriye  abari aho ko mbere ya 1994 ingengo y’imari y’u Rwanda yavaga hanze mu mfashanyo ari 100%, ariko kuri ubu igice cy’ingengo y’imari gikomoka hanze y’u Rwanda kikaba kiri munsi ya 50%.

Ibi Perezida Kagame yabisobanuye agira ati “twahisemo politiki yo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, kubaka amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere kimwe no kubaka Igihugu kigendera ku mategeko kandi gifite inzego zihamye. Intambwe ya mbere yabaye gukosora amateka dushyiraho politiki abantu bose bisangamo.”

Imitangire myiza ya serivisi, kwegereza abaturage ubuyobozi,  gushyiraho inzego zihamye no guha ijambo abaturage mu gufata ibyemezo, nabyo ni bimwe mu byo mu Rwanda bemera nk’inkingi y’terambere.

Ibindi byitabwaho mu Rwanda mu iterambere, Perezida Kagame yavuze ko ari uguteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, ariko ibyo bikaba bidasobanuye ko hirengagijwe agaciro k’imfashanyo.

Mu gusoza Perezida Kagame yagize ati “kubaka Igihugu ni nko kubaka inzu, habanza umusingi, inkuta n’igisenge bigakurikira. Umusingi ni amahoro, umutekano n’umudendezo.”

Mu bari bitabiriye iki kiganiro hari Fleur de Villiers, Umuyobozi (Chairman) w’ishuri n’Umuyobozi Mukuru (DG) akanaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa (CE) waryo, John Chipmano.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=447&article=17103

Posté par rwandaises.com