Kim Kamasa
KIGALI – Mu gihe Abanyarwanda bitegura irahira rya Perezida Paul Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda bakamutorera kubayobora ku bwiganze bw’amajwi 93,08%. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabakusanyirije ibihe by’ingezi byaranze ubuzima bwa Perezida Paul Kagame ndetse kinahabwa ubuhamya n’abakoranye hafi bakanabana na Perezida Kagame mu buzima bwa politiki n’ubwa gisirikare.
Avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Dr Tito Rutaremara wari Umuhuzabikorwa (umwanya wasaga naho ukuriye indi mu bya politiki) w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu gihe cy’intambara yo kwibohora yatangaje ko azi Perezida Kagame nk’umuntu ugira icyerekezo no kureba kure, akanavuga ko ubwo bushishozi ari bwo butuma u Rwanda rukataje mu ngeri zose za politiki n’iterambere.
Dr Rutaremara yagize ati “Perezida Kagame muziho kuba icyo avuze ari cyo akora ni yo mpamvu ntashidikanya ko ibyo yasezeranije Abanyarwanda byo gukuba inshuro ndwi ibyo yabagejejeho, ariko tuzafatanya nawe tubigire inshuro icumi.”
Koloneli Charles Musitu wari mu Buyobozi Bukuru bw’Ingabo mu ntambara yo kwibohoza yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko azi Perezida Kagame nk’umuntu uzi gupanga intambara ati “Perezida Kagame yageze muri RPA nyuma y’uko Fred yitabye Imana maze ibintu byose birahinduka twongera kugira ubuyobozi, intambara ipangwa bushya, twongera guhashya umwanzi kugera aho intambara tuyitsinze, muri make Kagame ni Good Military Strategist (bivuze ko ari umuntu w’inararibonye mu ngamba za gisirikare) ari nabyo byadushoboje gutsinda urugamba.”
Ubuzima mu bihe bitatu by’ingenzi
Ibi bihe biri mu bice bitatu birimo, ibyo mu buhunzi, mu gisirikare cya Uganda, mu Ntambara yo kubohoza u Rwanda na nyuma yayo.
Perezida Paul Kagame yavutse taliki 23 ukwakira 1957, avukira ahitwaga i Gitarama. Afite imyaka 2 gusa, Paul Kagame n’umuryango we kimwe n’abandi Banyarwanda bashakishwaga icyo gihe berekeje iy’ubuhungiro muri Uganda.
Afite imyaka 20 gusa, mu 1979, Paul Kagame yatangiye ubuzima bw’igisirikare yatangiriye muri NRA, umutwe wari uyobowe na Yoweri Museveni warwanyaga ubutegetsi bw’igitugu bwa Obote wari Perezida wa Uganda waje guhirikwa ku butegetsi na Tito Okello nawe waje guhirikwa ku butegetsi na Yoweri Museveni mu 1986 ari hamwe na Paul Kagame. Icyo gihe Perezida Kagame yahise agirwa umukuru w’urwego rw’ubutasi mu ngabo za NRA.
Paul Kagame kimwe n’abandi Banyarwanda barimo Jenerali Fred Rwigema bamaze gufasha Museveni kujya kubutegetsi, ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 bari mu Mutwe wa Rwanda Patriotic Army (RPA) uyobowe na Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema batangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda no gukuraho Leta y’igitugu yayoborwaga na Habyarimana Yuvenali.
Nyuma y’umunsi umwe gusa bagabye igitero, Jenerali Fred Gisa Rwigema wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA yahise yitaba Imana maze ingabo ziratatana ndetse intambara isa naho ihagaze.
Icyo gihe Paul Kagame wari ufite ipeti rya Majoro yahise yitabazwa maze ava muri Amerika aho yari mu masomo ya gisirikare mu ishuri rya Leavenworth atangira kuyobora urugamba rwamaze imyaka ine.
Ubuyobozi bw’Ingabo yabufatanyaga n’imirimo isanzwe ya politiki, muri Nyakanga 1994 ingabo yari ayoboye zifata Igihugu.
Aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 4 Nyakanga 2009, Jenerali Majoro Ceasar Kayizari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yagize ati “Rwigema amaze gupfa, habayeho gutatana, abasirikare bamwe batangira gutana abandi bakora ibikorwa bisa n’ubwiyahuzi, aha ni ho Nyakubahwa Kagame yaje adusubiza ku murongo maze urugamba rukomezanya isura nshya.”
FPR-Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi, Paul Kagame ntiyabaye Perezida wa Repubulika nk’uko benshi bari babyiteze ahubwo yabaye kuba Visi-Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo. Pasiteri Bizimungu aba Perezida wa Repubulika.
Mu mwaka wa 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbura Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura.
Nyuma y’imyaka 3 Abanyarwanda bamweretse icyo bamutekerezaho
Nyuma yo kuyobora u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka itatu gusa, ku nshuro ya mbere mu Rwanda hakozwe amatora muri demokarasi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Aha Abanyarwanda beretse Paul Kagame icyizere kidasanzwe dore ko yatsinze abo bari bahanganye ku majwi 95%.
Mu myaka igera ku icumi amaze ayobora u Rwanda, Perezida Kagame yaranzwe no kurwanya akarengane, ruswa, guharanira icyateza Umunyarwanda imbere no kongera kubaka isura nziza y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ndetse akaba akunze kugira igitsure ku batuzuza inshingano zabo.
Ibi byamuhesheje ibikombe bitandukanye birimo icy’Umukuru ukiri muto yahawe muri 2003, icyo kuteza imbere politiki y’imiyoborere myiza, uburinganire, ibidukikije ndetse akaba amaze guhabwa impamyabushobozi z’ikirenga yahawe na za Kaminuza zitandukanye ku isi.
Perezida Kagame yashakanye na Jeanette Kagame Nyiramongi, bafitanye abana bane. Nyuma y’ubuzima bwa politiki Perezida Kagame akunda kwita ku muryango we, gukina tenisi by’umwihariko akaba umukunzi w’umupira w’amaguru.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=442&article=16831
Posté par rwandaises.com