Ahagaze yemye bya gisirikare , dore ko ari n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z;’ u Rwanda , perezida Kagame yabanje kwifatanya n’abanyarwanda kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.Hakurikiyeho umuhango nyirizina wo kurahira aho yabanje gusobanurirwa ibiteganywa n’ itegeko nshinga ku irahira rye, umuhango wakozwe na perezida w’ urukiko rw’ ikirenga Madame Aloysie CYANZAYIRE ari nawe wakiriye indahiro ye.
Mu kujya kurahira Perezida KAGAME ,yahagurutse abanje gutunganya ikote yambaye afata kubifungo byaryo nkuko akunze kubikora buri gihe iyo agiye guhaguruka mu cyicaro yarimo.
Mu ijwi rituje n’amagambo atomoye , perezida KAGAME , afashe ku ibendera ry’ igihugu n’ukuboko kw’ imoso ,ukwi’ iburyo kuzamuye yarahiriye imbere y’ imbaga y;abantu bari buzuye stade na hanze yayo indahiro ikubiye mu itegeko nshinga rya Republika y’ u Rwanda .Amaze kurahira n’ icyizere yifitemo; perezida wa republika ntiyahise asubira mu byicaro bye , aho yategereje ko ashyikirizwa ibirango by’ igihugu nkuko byari biteganijwe.Perezida KAGAME yashyikirijwe na perezida w’ urukiko rw’ ikirenga itegeko nshinga rya republika y’ u Rwanda, ibendera ry’ igihugu n’ ikirango cya republika .
Ubwo yafataga ijambo , perezida KAGAME mu mvugo itsindagiye kandi atumbiye abo yabwiraga bigaragaraga ko yashakaga gushimangira ibyo avuga , abantu bose muri stade bari bacecetse bateze amatwi nk’ igihe cy’ ivanjiri muri kiliziya gatorika.
Avuga kubyo azageza kubanyarwanda , Perezida KAGAME yabivuze ubona nta mususu, abitsindagira nk’ ibizagerwaho mu gihe gito cyangwa se nk’ umuntu wifitemo icyizere cyo kuzageza abanyarwanda kubyo yabemereye. Iri jambo umukuru w’ igihugu yarivuze mu rurimi rw’ icyongereza amaze kwisegura kubanyarwanda ko ashaka kubanza kubwira abashyitsi nyuma akaza kwikuza abumva ururimi rw’ ikinyarwanda.
Nyuma yo kuvuga mu rurimi rw’amahanga perezida KAGAME yagarutse abwira abanyarwanda mu mvugo nkaya yindi yakoreshaga mu gihe cyo kwiyamamaza imvugo ikoresheje ijwi riranguruye.
Aha naho ntiyahwemye gukoresha imvugo itsindagira , igaragaza icyizere cyo kuzagera kubyo yabasezeranije.
Bimenyerewe ko mukuzamuka za escaliers , perezida KAGAME atajya agenda buhoro ni nako byagenze ubwo yasubiraga mu cyicaro cye asa n’ uri muri sport aterera escaliers nk’ umusportif dore ko ari n’ umukinnyi wa tennis.
Valentin UMUHIRE
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1264
Posté par rwandaises.com