Abanyarwanda batuye mu majyaruguru y’u Burayi muri Norvège, Danemark na Suède kuri uyu wa gatanu bayobotse imihanda y’imirwa mikuru uko ari 3 ariyo Oslo, Copenhague na Stockholm mu rwego rwo kwamagana raporo ya loni yasohotse kuri uyu wa gatanu.

Muri iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abayitabiriye bari bitwaje ibyapa binini bamagana iyo raporo ariko banavugira mu ndangururamajwi ibyo bayitekerezaho, mu gihe abandi barimo babyina mu njyana n’umurishyo w’ingoma nyarwanda.

Bimwe mu byapa byariho ubutumwa bugira buti “ Loni yongeye gusebera muri Congo, ibigereka ku Rwanda; Loni iri gukurikirana ingabo z’intagereranywa, “ n’ubundi butumwa bwinshi buganisha ku kwamagana raporo ya Loni.

Iyo myigaragambyo yabereye ahantu hatoranyijwe nk’imbere y’Inteko ishinga amategeko ya Suède iherereye hafi y’ingoro y’umwami, ndetse na bugufi bw’ibiro bya minisitiri w’intebe, mu gihe abari Danemark na Norvège bo bari imbere y’ibyicaro bya Loni muri ibyo bihugu. Umwe mu bayitabiriye, bwana Gatsinzi James unakuriye umuryango w’abanyarwanda batuye muri Suède, yavuze ko iyi raporo ari iyo kwamaganwa na buri munyarwanda, yaba ari uwo mu gihugu cyangwa uwo hanze yacyo.

Ubuyobozi bw’imiryango ihuza abanyarwanda batuye muri buri kimwe mu bihugu byabereyemo imyigaragambyo, bwanandikiye ibaruwa ifunguye umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, ndetse na Komiseri wa Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu, madame Navanethem Pillay. Muri ayo mabaruwa bagaruka ku kuba Loni yarananiwe kubahiriza inshigano zayo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ntiyabasha kuyihagarika.

Muri ayo mabaruwa kandi, abo banyarwanda bagaruka ku kuba Loni itaragize icyo ikora ubwo abagore babarirwa kuri 500 b’abanyekongo bafatirwaga ku ngufu mu bilometero bike uvuye ahari ibirindiro by’ingabo za Loni zari zifite inshingano zo kubarinda.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-7619.html
Posté par rwandaises.com