Umugore usuzumwa kanseri y’amabere (Foto / Interineti)
Mpinganzima Yvonne

Umuganga w’ababyeyi wikorera, Dr Gatsinga Dieudonné, yagaragaje ko ikibazo cy’indwara ya kanseri y’umura ndetse na kanseri y’amabere iteye ikibazo mu bagore, bityo akaba asanga bakwiye gukangukira kwisuzumisha ubwo burwayi ku bushake, kuko ari bumwe mu buryo bwo kwirinda.

Mu kiganiro uwo muganga yatanze ku wa 10 Nyakanga 2009 muri Ninzi Hill ku bijyanye n’indwara za kansere zijya zibasira abagore, yagaragaje ko kanseri y’inkondo y’umura ijyanye n’ikigero barimo cyane cyane abari mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko kujyana hejuru.

Mu byagaragajwe n’ubushakashatsi bikunze gutera ubwo bwoko bwa kanseri, akaba ari ugukora imibonano mpuzabitsina cyane ukiri muto, ni ukuvuga hasi y’imyaka 17 y’amavuko, kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagabo benshi banyuranye, ndetse no kubyara inshuro nyinshi.

Abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 25 kugeza kuri 65, ni bo basabwa cyane kwita ku myisuzumishirize yabo kandi ihoraho ikorwa kwa muganga, nyuma ya buri gihe runaka mu rwego rwo kwiteganyiriza.

Ku bijyanye na kanseri y’amabere, Dr Gatsinga yavuze ko nta mibare ifatika afite ijyana n’uko icyo kibazo cyifashe mu Rwanda n’ubwo gihari, ariko yaragaragaje ubukana bwayo afatiye urugero ku gihugu cy’u Bufaransa, aho imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu igaragaza ko buri mwaka hapfa abagore 10.789 bangana na 19 % bazize kanseri y’amabere, 40 % by’abagore b’Abafaransakazi bagapfa batagejeje ku myaka 65, muri rusange 10,1 % by’Abafaransakazi bakaba barwaye kanseri y’amabere.

Dr Gatsinga yagaragaje ko mu Rwanda nta baganga bahagije bahari bazi ibyo kuvura izo ndwara za kanseri ku bagore, akaba ari na yo mpamvu igikwiye ari ukwirinda kurusha kwivuza, ibyo bakabikora biha igihe cyo kwisuzumisha kwa muganga kabone n’iyo waba ntaho ubabara.

Kwirinda kurya inyama nyinshi, ibinyamavuta byinshi ndetse no kwirinda ibisindisha ngo ni bimwe mu bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amabere ku bagore, dore ko mu gihe yagaragara mu bagore 99 %, ku bagabo ho byaba ari 1 % gusa waba uyifite.

Ngo abagore na bo ubwabo ngo bashobora kwisuzuma bakandakanda amabere yabo bitonze bakumva ko nta tubyimba bafitemo, nyuma bakajya no kwa muganga akaba ari we ubamara impungenge.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=262&article=7848

Posté par rwandaises.com