Umuvunyi Mukuru, Tito Rutaremara, aganira n’abanyamakuru nyuma yo kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’urwego ahagarariye (Foto / Mbanda)

Ntamuhanga Ningi Emmanuel

Uko ibintu birushaho kuvugwa no kwibazwaho, ni ko birushaho kujya mu mitwe ya benshi, bikarushaho gutekerezwaho. Raporo y’Umuvunyi Mukuru imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, yagaragaje ibyabonetse mu mwaka wa 2008.

Yageze kuri ruswa ikomoza ku nzego idakora ku isunzu gusa, ahubwo yafashemo icumbi ! Intumwa za rubanda zahereye ku rutonde rw’uko zikurikirana, bageze ku z’ubutabera, umwe ati “abo twagombye kwirukira ko ari bo bayirya tuzitabaza nde ?” Inzego z’ubutabera ziri ku gipimo cya 49,6 % munsi y’abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda baza ku isonga na 60,1 %.

Gukumira no kurwanya ruswa n’ibiyikomokaho biri mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi Mukuru, kimwe no kurwanya akarengane. Inzego zagaragajwe n’uko zikurikirana mu kurangwaho ruswa, ni ibisubizo byatanzwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, bagaragaza uko babona icyo cyorezo nk’uko Tito Rutaremara akunze kubivuga. Abantu babajijwe uko babona ruswa mu Rwanda ni 2.000.

Ntibyari bibaye ubwa mbere, ruswa mu nzego zitandukanye igaragazwa n’Urwego rw’Umuvunyi, gusa mu buryo bwa raporo y’ibyagaragajwe mu mwaka wa 2008, Inteko Ishinga Amategeko ni yo yagaragarijwe ku mugaragaro uko ibintu bihagaze.

Ibipimo mu kurya ruswa bigaragaza ko Abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda baza ku isonga mu kurya ruswa kuko bageza kuri 60,1 % mu gihugu mu rwego rwo kurya ruswa. Inzego z’ubutabera zibagwa mu ntege na 49,6 %, urwego rw’ubutaka ruri kuri 45,5 %, hagakurikiraho iza Gasutamo ziri ku rwego rumwe n’imitangire y’amasoko ya Leta ku gipimo cya 40,2 %. Inzego zishinzwe gusoresha zo ziri kuri 38,4 %, abashinzwe imyubakire kuri 35,9 %, inzego z’uburezi kuri 28,9.

Ruswa kandi iboneka no mu Nteko Ishinga Amategeko ku gipimo cya 22,3 %, inzego z’ubuzima zikaza kuri 21,7 %, imiryango itegamiye kuri Leta ni 19,9 %, mu nzego z’amadini ni kuri 14,4 %. Itangazamakuru ni ryo riza ku mwanya wa nyuma rikaba riri ku 9,3 %.

Igiciro cyayo kimenyekane

Mu bitera ruswa, hari ibyibazwa n’Intumwa za rubanda. Ngo ubujiji bwaba butera kurya ruswa ? Bisa na bimwe byavugwaga ko impamvu umutungo wa Leta urigiswa kubera abakozi bashinzwe ibaruramari mu bigo bya Leta bari batarabyagiye, nyuma y’ivugururwa ry’inzego za Leta, hakibazwa noneho ikibitera.

Umwe mu Basenateri yigeze kuvuga ko muri iki gihe icyaba kiriho ari uko ubwo bumenyi bwifuzwaga ari bwo bwatumye bamwe bagira amayeri arushijeho kugorana kuvumburwa. Mu bindi ngo harimo n’umushahara muke, naho ku bitwaga abakorerabushake bagiye bavugwa kenshi inzego za Leta zifata ibyemezo, zigasobanura ko ubukorerabushake bwakwira hose, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2008, niho hatangajwe ku mugaragaro ko abakorerabushake batazongera gukora mu nzego zitanga serivisi, nk’ibyangombwa, ibibanza n’ibindi nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite benshi muri bo mu nzego zayo z’ibanze.

Senateri Karemera Joseph yagaragaje mu ijwi rinini ko ikibazo cya ruswa, kimaze kugaragara nk’ikibazo kimaze gukomera, bityo asaba ko umuzi wayo wamenyekana, ariko bikigirwa mu nama y’abantu benshi. Kumenya igiciro cyayo ngo hagaragazwe ubundi idindiza iterambare ry’igihugu, iterambere, imihanda iribwa, igatangira gusaba amafaranga yo gusana mbere y’uko hishyurwa aya mbere.

Usanze uwo urega ari we uregera !

Mu Badepite bagaragaje impungenge kuri ruswa, yahareye ku nshingano z’abakora mu nzego z’ubutabera, abakabakaba mu ba mbere mu bagaragajwe n’abaturage ko na ho bitugukwaha itahagwa nabi. Depite Kayitesi yibaza urwego abaryi ba ruswa bazagezwaho niba inzego z’ubutabera ari zo za nyuma mu kubakurikirana ari bo baza mu ba mbere mu bavugwaho kwaka ruswa. Yagize ati “abo bigezwaho ni bo ba mbere muri ruswa. Abo twagombye kwirukira ni bo bayirya !”

Umuvunyi Mukuru, Tito Rutaremara, ageza raporo y’umwaka wa 2008 ku Mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje impungenge urwego akuriye rwagize kuri dosiye 6 ku 8 rwashyikirije Polisi y’Igihugu mu mwaka wa 2007 kugira ngo rugaragaze ukuri ku mitungo y’abayobozi yari ifitweho ugushidikanya mu kugaragaza imitungo batunze. Uretse babiri, muri Polisi y’Igihugu berekanye ko koko imitungo yabo ishidikanywaho, abandi 6 ngo batanze ibisobanuro byanyuze urwego rw’iperereza. Mu kugaragaza ugushidikanya cyane ku bisubizo bahawe, Umuvunyi Mukuru yasabye Polisi y’Igihugu ko ibimenyetso babonye, babihuza n’ibyagaragajwe n’urwego ayobora rukazongera kubisuzuma.

Impungenge za Tito Rutaremara ni na zo za Depite Abbas Mukama. Iyo ntumwa ya rubanda yavuze ko ibyabaye ku Rwego rw’Umuvunyi ntaho bitandukaniye n’ibyo ku Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku mukozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Kitabi, watemaga ishyamba ry’uruganda, agatwikisha amakara no kubajishamo imbaho, byagera kuri Polisi y’Igihugu ikabona ibinyuranye n’iby’Umugenzuzi nyuma bikaza kugaragara ko ibyagenzuwe ari byo by’ukuri.

Aho kuzuza impapuro zihana, hatangwa nimero za telefoni

N’amaso y’abandi ababibona atyo. Perezida w’Umuryango “Transparency Rwanda”, Ingabire Marie Immaculée ati “natwe ni ko twari twarabibonye, n’ubwo raporo itarajya ahagaragara !” Ku bapolisi bo mu muhanda, bamwe muri bo, hari ibyo benshi batari bazi bigenda bimenyekana.

Mu gihe umupolisi afashe ibyangombwa by’umushoferi agiye guhana, aho kumwandikira “contravention”, ngo niba hari amande agomba kuzatanga, ahubwo akamwandikira nimero ze telefoni, mu gihe bakitse imirimo akamuhamagara, bitugukwaha ikamugeraho.

Ingabire yemeza ko bimaze kumenyekana ko hamwe bikorerwa hazwi. Hamwe muri aho ngo ni mu kabari ko ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Mu nzego z’ubutabera ho ngo iperereza ryabo ryagaragaje ko mu bacamanza ari ho yaba igaragara cyane kurusha izindi nzego z’ubutabera. Mu mikirize y’imanza, ngo aho n’abunganizi mu nkiko batanga ruswa, cyangwa bakaburana nabi bagatsindisha abo bunganira. Genda uzagaruke, gushyira urubanza mu gihe cya kure, ngo ubikorewe yibwirize !

Ikindi kigaragara “Transparency Rwanda” imaze kubona, ni uko kubona impapuro z’irangizarubanza na byo abaryi babihagiramo ! Ku watsinzwe, iyo abona igihe cyo kujurira kimurangiranye, ashaka uko abivuga neza, naho ugomba guhabwa ibye, agatanga inyongera ngo itegeko rishyirwe mu bikorwa !

Ibyo muri Gacaca na byo Raporo y’Umuvunyi Mukuru ibivugaho. Birashimangira amarira y’abakorewe icyaha cya Jenoside yakomeje kutabonwa nk’ikibazo.

Ikinyamakuru cyahamagaye Minisitiri w’Ubutabera ntiyaboneka kugira ngo abe yagira icyo avuga ku bivugwa, agereranya ibintu bibiri cyangwa bitatu.

Kuba Ubutabera ari igipimo cy’amajyambere, inzego zabwo ziza ku mwanya wa mbere mu kutizerwa n’abaturage babajijwe. Ubwinshi bw’imanza zicibwa n’ubwiza bwazo. Uruhare rw’inzego z’ubutabera mu gukundisha abaturage igihugu n’akarengane kaba kagaragaramo, nk’uko byagaragajwe n’abantu 2.000 babajijwe.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=262&article=7834

Posté par rwandaises.com