Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda umutwe wa Sena Biruta (hagati)afungura inama kumugaragaro.

Kizza E. Bishumba

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cy’iminsi 2 cyahuje abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Zishinga Amategeko zo mu Karere ku bijyanye no kurebera hamwe uburyo bwo guca amakimbirane mu bihugu cyane cyane ibikiyavugwamo kugira ngo bigere ku mahoro arambye ashingiye ku bumwe n’ubwiyunge, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Vincent Biruta, ku wa 13 Kanama 2009 afungura iyo nama yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge nyabwo bushingira kuri demokorasi nyayo kandi abagize Inteko Ishinga Amategeko bakabigiramo uruhare.

Bwana Martin Chungong, umuyobozi ushinzwe guteza imbere demokarasi mu muryango wa IPU (Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi) yavuze ko gusuzuma aho abantu bageze muri demokarasi ari ukureba ibyagiye bikurura amakimbirane kugira ngo bayirinde.

Yongeyeho ati “ni muri urwo rwego hagomba kubaho ubufatanye hagati y’abagabo n’abagore mu nzego zose kugira ngo baharanire guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, demokorasi, kurengera ikiremwamuntu, kubahiriza amategeko no kubaka amahoro arambye.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Abdrahin Abdi, yatangaje ko amakimbirane n’intambara ku isi biterwa n’abayobozi babi barangwa no gutegekesha igitugu bihishe inyuma y’amategeko abangamira abaturage. Yagize ati “biteye isoni kubona abantu bashyiraho amategeko azitira bamwe mu bo bahagarariye ari na byo bikurira amakimbirane n’intambara kugeza n’aho bibyara jenoside”.

Mu bizaganirwaho muri iyo nama hari ukurebera hamwe uruhare rw’Inteko Zishinga Amategeko mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge n’inzitizi zagiye zihura na zo, ibyagiye bigerwaho mu gushyiraho inzego z’ubutabera mu bihe by’inzibacyuho byagiye bikurikira intambara n’amakimbirane mu karere, kungurana ubumenyi ku byiza bya buri gihugu bikabera isomo ibindi, gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’ishyirwaho ry’inzego z’imiyoborere myiza n’ibindi.

Iyo nama yatuguwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifatanyije n’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko mu Karere iterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira Iterambere (PNUD) yitabirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, iya Uganda, iya Tanzaniya, iya Kenya n’iya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=263&article=7884

Posté par rwandaises.com