Umuryango w’Abibumbye washyize ahagaragara raporo ya nyuma ivuga ku byaha byakorewe muri Congo Kinshasa hagati y’umwaka w’1993 na 2003. U Rwanda na Uganda bishyirwa mu majwi muri yo, byamaganye ibiyikubiyemo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iyo raporo ari mbi kandi ikaba iteye ikibazo kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera zayo. Iyi raporo ishinja ingabo z’u Rwanda kuba zarakoreye ibyaha bikomeye impunzi z’Abahutu b’Abanyarwanda muri Congo Kinshasa.

Iyi raporo ni iya kabiri ishyizwe ahagaragara, nyuma y’iyambere itaravuzweho rumwe yari iherutse gushyirwa ahagaragara mu gihe gishize biciye mu itangazamakuru. U Rwanda rwatangaje ko iyi raporo ari “igitutsi ku mateka”.

Kuri uyu wa Kane u Rwanda rwari rwashyikirije Loni ibyo ruvuga ku mushinga w’iyo raporo nk’uko rwari rwabisabwe, kimwe n’ibindi bihugu biyivugwamo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma Louise Mushikiwabo yavuze iyi raporo ari “inenge mu mitekerereze no mu bwenge”.

Impinduka nto muri raporo nshya

Niba ibikubiye muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu bimeze hafi kimwe n’iyari yashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye hari ikintu wahinduyemo gikomeye. Mu gihe raporo ya mbere yo muri Kanama yavugaga ko ibyo Ingabo z’u Rwanda zakoreye mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa ari ibyaha byo kwibasira inyoko-muntu, ibyaha by’intambara, yewe ikageza naho yabyitaga Jenoside, inshya yo yitondera iyi nyito.

Umushinga w’inyandiko ya Komisariya Nkuru ya Loni Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu wibutsa ko ibijyanye no kumenya niba ibyaha bishinjwa ingabo z’u Rwanda byakwitwa ‘jenoside’ byateje impaka z’urudaca ndetse binavugwaho byinshi bitandukanye, ku buryo ngo kugeza n’ubu nta mwanzuro urabifatwaho.

Kudaha agaciro amateka…

U Rwanda rwamaganira kure ibishinjwa ingabo zarwo rugaragaza ko iyi raporo ibiyikubiyemo birimo kudaha agaciro amateka, cyane cyane ku birebana no kwirengagiza ikibazo cyari gitewe n’impunzi zitwaje intwaro ndetse zikaba zari zuzuwe n’ingengabitekerezo zashyizwemo, zari ziherereye ku mupaka w’u Rwanda n’icyahoze ari Zaire muri icyo gihe.

Abayobozi b’u Rwanda bagaragaza ko iyo raporo ibiyikubiyemo byatangajwe n’abantu itagaragariza amazina ndetse n’imyirondoro. Bagaragaza ko iyo raporo nta shingiro ifite hagendewe ku bushake n’imbaraga u Rwanda rwashyize mu kugarura no gusubiza miliyoni 3,2 z’Abahutu mu byazo, rubifashijwemo na Loni.

Ibindi bihugu bishyirwa mu majwi birimo Uganda, Zimbabwe, u Burundi, Tchad na Angola, byose bikaba byaragiye bigira uruhare mu ntambara muri Congo Kinshasa. Hari kandi n’abategetsi b’Abanyekongo batungwa agatoki nayo.

Hagati aho kuri uyu wa Kane igihugu cya Uganda cyatangaje ko cyamagana cyivuye inyuma ibikubiye muri raporo yasohotse uyu munsi, icyo gihe kikaba cyarasabaga ko itashyirwa ahagaragara.

Hejuru ku ifoto:

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma Louise Mushikiwabo

Foto: The New Times

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-7607.html
Posté par rwandaisescom