Yanditswe na Ferdinand Maniraguha

Umwuka w’ubutita wongereye kubyuka hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi nyuma y’uko icyo gihugu cy’i Burayi cyanze kwemeza Vincent Karega, ambasaderi mushya u Rwanda rwari rwagennye ngo aruhagararire i Bruxelles asimbuye Dieudonné Sebashongore.

U Bubiligi ntibwigeze butangaza icyo bwanenze Karega dore ko bunabyemererwa n’amasezerano ya Vienne ashyiraho imirongo migari ibihugu byifashisha mu bubanyi n’amahanga. Icyatunguranye cyane ni uburyo amakuru y’uko u Bubiligi bwanze Karega, yageze mu itangazamakuru mbere y’uko u Rwanda rwamugennye rubimenya.

Iryo tangazamakuru byanyuzemo naryo si irisanzwe mu maso y’u Rwanda, ni Ikinyamakuru Jambo News cy’Umuryango Jambo Asbl, ugizwe n’abana bavutse ku babyeyi bashinjwa uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni abana b’abanyapolitiki bari bakomeye mu Rwanda mbere ya Jenoside, abari abacuruzi, abasirikare n’abandi bakibonera u Rwanda mu ndorerwamo y’amoko.

Kuba amakuru nk’ayo ya dipolomasi yaraciye ku kinyamakuru cy’abantu u Rwanda rufiteho ikibazo, ni byo byateye benshi kwibaza niba ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi ari shyashya.

U Rwanda ntirwatinze kugaragaza ko rutashimishijwe n’iyo myitwarire y’u Bubiligi. Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagize ati “Birababaje kuba Guverinoma y’u Bubiligi isa n’iyagendeye ku gitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’icengezamatwara ry’imiryango n’impirimbanyi zihakana Jenoside, ari na yo yahisemo kunyuzaho icyemezo cyayo. »

Ntacyo u Bubiligi buratangaza ku cyatumye bwanga Ambasaderi w’u Rwanda, nubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu, yatangaje ko bazabivugaho mu minsi iri imbere.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yabwiye IGIHE ko atari ubwa mbere u Bubiligi bugaragaza imyitwarire nk’iyo ku Rwanda.

Yavuze ko ikibazo nk’iki kigeze kubaho mu 1994 ubwo hashyirwagaho Guverinoma y’Ubumwe, u Rwanda rwakohereza ambasaderi i Bruxelles bakamwanga.

Ati “U Bubiligi ntibintangaza. Si ubwa mbere babikora. Leta y’Ubumwe yari yashyizeho uwari umugore wa Gatabazi Félicien (Kamugwiza Phoebe) ambasaderi ngo ajye kuba ambasaderi mu Butaliyani, bashyiraho na Denis Polisi ngo abe ambasaderi mu Bubiligi, buraceceka ntibwakira dosiye ya Polisi, uwo mudamu na we yanga kujya mu Butaliyani. Abantu babanza kwibaza, ariko biza kumenyakana ko ari Ababiligi [bari babiri inyuma] kuko bashakaga uwo mudamu ngo abe ambasaderi mu Bubiligi u Rwanda rutamutanze.”

Rutaremara yavuze ko u Bubiligi bwashakaga Kamugwiza kuko yari amaze igihe mu Bubiligi yarahahungiye, ariko u Rwanda narwo rukomeza gutsimbarara.

Ati “Twaje gukizwa n’uko icyo gihe ambasaderi w’Ababiligi [i Kigali] yagombaga kongererwa igihe, natwe turicecekera. Baracecetse natwe turaceceka, bageze aho babona badafite uko bazabisobanura bemera Polisi natwe uwabo turamwemera. Urumva si ubwa mbere babikora badafite impamvu zigaragara.”

Tito Rutaremara yavuze ko u Bubiligi bufite uburenganzira bwo kwanga ambasaderi ntibunatange impamvu, gusa agaragaza ko atari byiza ku gihugu musanzwe muri inshuti.

Ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba ifite ukuboko mu kwitambika ko Ambasaderi Karega ajya guhagararira u Rwanda mu Bubiligi, Rutaremara yavuze ko nabyo bishoboka.

Ati “Bashobora kuba baragiye bati rwose niba mushaka gukomeza kurya amabuye yacu y’agaciro, nimwange Vincent Karega.”

U Bubiligi bufitanye amateka na RD Congo n’u Rwanda kuko icyo gihugu cyabikolonije, icyakora imbaraga nyinshi zibushyira muri Congo kuko ari yo yari ifite umutungo kamere mwinshi.

Na nyuma y’ubwigenge u Bubiligi bwakomeje gushyira imbaraga muri icyo gihugu. Kuri ubu bwo ibihugu byombi byarushijeho kumvikana dore ko Perezida Félix Tshisekedi yahabaye imyaka myinshi y’ubuzima bwe.

No mu 2019 amaze gutorwa, igihugu cya mbere yakoreyemo uruzinduko ni u Bubiligi.

Imibare igaragaza kandi ko u Bubiligi bucuruza byinshi na Congo ugereranyije n’u Rwanda, nk’aho mu 2021, u Bubiligi bwaguze muri RDC ibicuruzwa bya miliyoni 370 z’amayero, yoherezayo ibicuruzwa bya miliyoni 85.

Ku bijyanye n’ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bubiligi, mu 2021 ibihugu byombi ubucuruzi bwabyo bwari miliyoni $148. U Rwanda rwohereje mu Bubiligi ibicuruzwa bya miliyoni $22, rukurayo ibya miliyoni $125.

Tito Rutaremara yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gutegereza u Bubiligi kuko ari bwo bufite ibyo gusobanura.

Ati “Uwabo arahari ntufite uko umwanga keretse umwirukanye […] ariko ntabwo amategeko akwemerera kwirukana uko ushatse, ugomba kuba ufite impamvu.

https://youtube.com/watch?v=8Lclb9VBaj8https%3A