Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13/10/2010, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere, nyuma yaho guverinoma nshya yongeye kurahirira manda nshya. Iki gikorwa kikaba giteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’U rwanda.

Gahunda y’ibikorwa by’imyaka irindwi Minisitiri w’Intebe yatangarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishimangira ibyagezweho mu myaka ishize, ikaba izibanda ahanini mu guteza imbere imiyoborere myiza, ubutabera, guteza imbere ubukungu ndetse n’ibikorwa remezo muri rusange.

Nkuko Minisitiri w’Intebe yabitangaje, imiyoborere myiza izakomeza gushimangirwa n’ihame ry’uko ubuyobozi bugomba kuba umusemburo wo kuzamura vuba umusaruro n’iterambere. Aha kandi Minisitiri w’intebe yatangaje muri gahunda y’imyaka irindwi iri imbere ko hazibandwa ku kurinda umutekano w’igihugu muri rusange .

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hazakomeza kubakwa imikorere myiza hagati y’inzego z’umutekano mu gihugu, gukomeza kubaka ubushobozi bw’Ingabo na Polisi, umutwe w’Inkeragutabara, umutwe wo kurwanya iterabwoba no kubaka ubushobozi bwa Community Policing ku buryo umubare w’ibyaha wagabanuka nko ku gipimo cya 80%. Aha yongeyeho kandi ko guverinoma ayoboye izita ku buryo bwo kurwanya ibihungabanya umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ku bijyanye n’ubutabera, Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza yatangaje ko guverinoma izita ku gushimangira ubutabera kuri bose, kugira igihugu kigendera ku mategeko abereye bose, no guharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Yavuze kandi ko imanza z’abanyereza umutungo wa Leta zizacibwa hakabaho kugaruza amafaranga yanyerejwe.

Minisitiri w’Intebe yatangaje kandi ko Guverinoma ayoboye izihutisha iterambere ry’ubukungu mu buryo burambye, hongerwa umusaruro rusange ku buryo igihugu cy’u Rwanda kiva mu mubare w’Ibihugu bikennye. Ibi bikazajyana no guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi, ibikorwa remezo aho hateganyijwe kubaka no gusana ibibuga by’indege, kubaka inzira ya gari ya moshi izahuza Isaka na Kigali n’ibindi.

Minisitiri w’intebe yagaragaje kandi ko imibereho myiza y’abaturage izashimangirwa hatezwa imbere ubukangurambaga ku murimo ukozwe neza, hubakwa ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima, kwegereza abaturage serivisi bakenera umunsi ku munsi. Hazashyirwa imbaraga mu kurwanya indwara z’ibyorezo, hatezwe imbere uburezi kuri bose ku buryo mu mwaka wa 2017 byibuza 95% by’abaturage bazaba bazi gusoma no Kwandika.

Yanatangaje kandi ko uburezi bw’ibanze buzava ku myaka 9 bugashyirwa ku myaka 12, iyi ikazaba ikubiyemo amashuri mato n’ayisumbuye, abaturage bakazajya bayigira ku buntu.

Minisitiri w’Intebe yasoje asaba abayobozi ubwitange ndetse n’Ubufatanye muri iyi gahunda, hamwe n’abaturage bayobora.

Foto: The New Times</bold>

<bold>Emile M.

http://www.igihe.com/news-7-11-7828.html

Posté par rwandaises.com