Ubwo yagezaga ijambo ku bagore bari bateraniye kuri Sitade nto y’i Remera ku mugoroba wo kuri uyu gatanu, mu birori byateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu rwego rwo kwishimira intsinzi aherutse kubona mu matora, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yababwiye ko muri iyi manda y’imyaka irindwi ntacyo barabona ahubwo ibyiza aribwo bigitangira.

Yavuze ko ibijyanye n’uburenganzira ndetse n’inshingano z’abagore mu kubaka igihugu, ahantu henshi byirirwa bivugwa ariko mu Rwanda bikaba bitakiri imvugo ahubwo byarabaye ingiro. Ngo ibikorwa bimaze kugerwaho nibyo bigaragaza agaciro abagore bahawe, kandi inyungu zo kukabaha nazo zaragaragaye. Ati: « Ibyo bikorwa byagaragaje imbaraga z’abagore mu kubaka igihugu. »

Kuri manda y’imyaka 7 aherutse guhabwa, perezida Kagame avuga ko ibyiza biri imbere, ko bitari inzozi kuko byagaragaye ko bishoboka. Yongeyeho ko abagore n’abagabo b’u Rwanda nibamufasha, icyo bazifuza kugeraho cyose bazakigeraho. Kuri we ngo imibare y’abagore bari mu buyobozi no mu bikorwa by’iterambere ntaho ihuriye na gato n’abari kuzamuka; aha akaba yasobanuye ko aribwo ahubwo bigiye gutangira kuko abari kwinjiramo ubu aribo benshi cyane.

Yagarutse ku iterambere ry’abagore, avuga ko ari ibyo kwishimirwa kuko ubu batagipimirwa icyo bashaka ahubwo bigenera kandi bakiha icyo bifuza cyose. Yabasabye guhugira mu byubaka igihugu bakirinda kwirirwa basubizanya n’abatabyumva neza, agira ati: » bazabyumvira mu bikorwa kuko umutekano, isuku, amajyambere n’imiyoborere myiza bizabasobanurira. »

Yabibikije ko agaciro kabo kazagaragarira mu bitekerezo n’ibikorwa byabo, ko kandi abantu ari magirirane, abashimira ko bagira uruhare mu kugira u Rwanda rwiza ndetse no guhindura abayobozi barwo beza.

Asoza ijambo rye, yibukije ko intsinzi ari iy’Abanyarwanda bose, abasaba ko bakomeza gukorera hamwe mu guteza imbere u Rwanda.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore Dr. Diane Gashumba mu ijambo tutabura kwita igisigo yatuye Perezida wa Repubulika, yarisoje avuga ko abirirwa bandika amaraporo asebya u Rwanda ari intashima n’inyangabirama, aboneraho gusaba abagore bose ko bazashyira hamwe bagakora raporo igaragaza ibyiza Perezida Kagame yakoze, ubundi nayo ikajya ahagaragara.

Uwo muhango witabiriwe n’abagore bari baturutse mu turere twose tw’igihugu waranzwe n’indirimbo zigaragaza umunezero, umuvugo ndetse n’agakino byari bikubiyemo imihigo n’ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku bagore. Akaba ari muri urwo rwego Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya yaboneyeho kumushyikiriza impano abagore bamugeneye.

image
Perezida Kagame na madame Jeannette Kagame

image
Perezida Kagame yakirwa n’abagize Inama y’igihugu y’abagore

image
image
image
Abagore berekanye ibyagezweho mu myaka 7 ishize

image
image
image
image
Hari abagore bo mu nzego zitandukanye

image
Bamwe mu baminisitiri nabo bari bitabiriye ibyo birori

image
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye ibyo birori
Foto: Urugwiro Village
SHABA Erick Bill