Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yasabye ibihugu by’isi kongera ubushake muri politiki y’ubufatanye mu kugabanya inzara, bityo intego byihaye yo kuyigabanya ku kigero cya mirongo itanu ku ijana ikazabasha kuba yagezweho mu mwaka wa 2015.

Nkuko tubikesha AFP, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa yarimo kubera I Roma mu Butaliyani, Perezida Kagame yagize ati: “Hagendewe ku iterambere ridukikije n’uyu muvuduko mu ikoranabuhanga n’ubumenyi bugezweho, ntitwakwemera ko hari abantu bicwa n’inzara ku isi.”

“Dushobora kwibaza, n’iki kibura? Tuzi neza ko inzara yica ikanatwara abantu ubuzima ndetse n’agaciro kabo, none kuki tutari gukora iyo bwabaga ngo tuyirwanye?” Uko ni ko Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye ku buhinzi.

Kagame yavuze ko habayeho ibitekerezo bidashingiye ku kuri byemezaga ko abikorera ku giti cyabo aribo bakwiye gufata iyambere mu kurwanya inzara ku isi.

Yasabye za guverinoma kwibanda cyane ku kwihaza mu biribwa ariko aburira abayobozi kutirengagiza uruhare rw’abahinzi bo mu rwego ruciriritse kuko nabo bakwiye kugira uruhare mu gushaka umuti.

Abahinzi bo ku rwego ruciriritse bagera kuri miliyari 2,5 ku isi, aba bakaba bangana na kimwe cya gatatu cy’abayituye.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu gihe kuri ubu u Rwanda rusigaye rubarirwa mu bihugu byihagije mu biribwa nk’uko amaraporo atandukanye aheruka gushyirwa ahagaragara yagiye abigaragaza.

U Rwanda rwakiriye inkunga ingana na miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika yaturutse ku baterankunga batandukanye barangajwe imbere na Banki y’Isi mu rwego rwo kurufasha guteza imbere ubuhinzi.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-7864.html

Posté par rwandaises.com