Ambasaderi Kimonyo ati “ Rusesabagina akoresha za fundraising ku baturage ba Amerika, kandi ntibyaba ari byiza kuri iki gihugu igihe amafaranga y’abaturage bacyo b’abagiraneza yaba ajya gufasha imitwe y’iterabwoba muri Congo n’ahandi mu Karere.”
Ambasaderi Kimonyo kandi yongeye kunga mu rya Ngoga, aho yavuze ko bafite amakuru y’uko Paul Rusesabagina yohereje amafaranga bamwe mu basirikare bakuru ba FDLR bafatiwe mu Rwanda ubu bakaba bafunze, aho baregwa iterabwoba no kuba barashatse kubangamira umutekano w’igihugu. Ngo impapuro zihari zerekana ko ayo mafaranga yoherejwe na Rusesabagina binyuze mu buryo bwa Western Union, ngo amafaranga akaba yaraturukaga i San Antonio muri Leta ya Texas, agomba gufatirwa i Bujumbura mu Burundi n’i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Ku ruhande rwe, Rusesabagina we avuga ko aheruka kohereza amafaranga mu mwaka wa 2002, ubwo murumuna we yari arwaye ikibyimba mu bwonko (brain tumor), akaba yaragombaga kuvurwa n’umuganga wo muri Afurika y’epfo. Rusesabagina avuga ko icyo gihe yamwoherereje amafaranga atagera ku madolari 1000 y’Amerika. Aha ambasaderi Kimonyo we avuga ko bizwi rwose ko Rusesabagina yoherereje amafaranga abavandimwe bari mu Rwanda, ngo kandi ni uburenganzira bwe. Gusa ngo ntibikuraho kuba yaroherereje amafaranga abo bofisiye ba FDLR.
Twabibutsa ko icyo kibazo cya Rusesabagina cyagaragaye mu rubanza rurimo Ingabire Victoire uregwa kuba yarashatse gushinga umutwe wa gisirikare witwa CDF afatanyije na Lt. Col Noel Habiyambere, Lt. Col Tharcisse Nditurende, Capt Jean Marie Vianney Karuta na Major Vital Uwumuremyi bahoze muri FDLR, ubu nabo bakaba bafungiye i Kigali. Rusesabagina akaba aahakana ibyo akekwaho, aho avuga ko guverinoma y’u Rwandsa ishaka kumuharabika, ndetse akavuga ko yagiye aterwa ubwoba kenshi.
Kayonga J