Mu mpera z’icyumweru gishize kuva kuwa 10 kugera kuwa 11 Kamena 2011 nibwo mu Mujyi wa Chicago hateraniye imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo barenga ibihumbi bine mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyarwanda wiswe “Rwanda Day 2011”.

Nyuma y’aho Perezida Paul Kagame wari Umushyitsi Mukuru muri Rwanda Day 2011 aviriye i Chicago, mu ibaruwa ifugunguye IGIHE.com ifitiye kopi, yafashe umwanya ashimira abantu bose bitabiriye uyu munsi ndetse n’abagize uruhare ngo ugende neza.

Ibaruwa yabandikiye iteye itya:

Banyarwanda, Banyarwandakazi na mwe Nshuti z’u Rwanda,

Ndifuza kubashimira mwese mwitabiriye iriya “Rwandaful Weekend” nziza, yabereye mu Mujyi wa Chicago. Kuba mwaraje mu bwinshi no mu bwiza bw’imitima yanyu, byagaragaje nta shiti ko Abanyarwanda biteguye kuba imbarutso z’impinduka zikomeje kutuganisha ku majyambere y’Igihugu cyacu.

Nashimishijwe n’amagambo yanyu yatanze icyizere n’imbaraga, kandi no kuba mwarifatanyije na twe mu biganiro twagiranye, kimwe n’uko mwerekanye ko mushishikajwe no gushimangira imbaraga zitugeza kubyo tugenda twunguka. Sinshidikanya ko mu gaciro twiha no mu bumwe bwacu, Abanyarwanda dukomeza kwerekana ishema ry’igihugu cyacu mu mpande zose z’Amerika y’Amajyaruguru, no hanze yaho.

Nkaba ngira ngo mbashimire kuba mwarafashe iya mbere mu rugendo u Rwanda rwiyemeje. Mu Rwanda rw’ubu, hari ibintu tutakwemera ko byangirika: uburyo twihutisha intambwe itujyana imbere, hamwe n’impinduka itazasubirwaho mu mitekerereze. Ikizava muri ibi kigomba kudufasha kugera aho dukoresha ubushobozi bwose dufite, agaciro kacu kakuzura.

Mwebwe Rubyiruko cyane cyane, mwahagarariwe mu bwinshi no mu murava, ndemeza ko intego yanyu n’imikorere myiza bibaranga bizakomeza kuganisha u Rwanda mu nzira irwubaka, rukaba igihugu tuzi ko Abanyarwanda bakwiriye. Ubushake bwanyu buduha ishema no kwemera ko ejo hazaza hatazahungabana, kandi ko hazaba heza.

Mwarakoze mwese abatanze ibiganiro, abamuritse ibikorerwa mu Rwanda, abahanzi, abashyize umurava mu gutegura “Rwanda day 2011”, hamwe n’abitanze mukabafasha.

Sinasoza kandi ntashimiye Inshuti z’u Rwanda mwaserukiye kwifatanya na twe, mukongera akamaro ka kiriya gikorwa.

Dukomeze twiheshe agaciro.

Paul Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Inkuru byerekeranye

1. Perezida Kagame yagarutse birambuye ku kwihesha no kwiha agaciro ubwo yakirwaga n’Abanyarwanda i Chicago (Amafoto)

2. Chicago: Minisitiri Mushikiwabo asanga agaciro k’umuntu ari intango y’ubumuntu n’ibyiza yifitemo (amafoto)

Kanda hano kandi ubere ijambo rirambuye Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day 2011

gice »> cya 1

Igice »> cya 2

Igice »> cya 3

Igice »> cya 4


http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13694

Posté par rwandaises.com