Nyuma y’aho Umuryango Uharanira Ubwisanzure bw’Itangazamakuru ku isi, (RSF) ushyiriye ahagaragara urutonde rushya rwerekana uko ibihugu byubahirije uburenganzira bw’itangazamakuru, u Rwanda rukaza ku mwanya wa 3 mu bihugu birikandamiza kurusha ibindi muri Afurika, ndetse no ku myanya wa 10 ku isi, Leta y’u Rwanda mu ijwi rya Minisitiri w’Ibikorwa by’Inama y’Abaminitiri akaba ari nawe ufite itangazamakuru mu nshingano ze by’agateganyo, yamaganye ibikubiye muri iyi raporo, avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri.

Minisitiri Musoni yatangaje uyu muryango wongeye gusohora amakuru abogamye kandi adafite aho ahuriye n’ukuri ku bibera mu Rwanda kandi bashingiye ku bintu bidafite gihamya. Yatangarije Radio BBC ko bishoboka kuba uwo muryango hari umugambi utari mwiza ufite ku Rwanda.

Musoni kandi yongeye kubeshyuza ibyavuzwe na RSF ko amatora aherutse ya Perezida wa Repubulika yabayemo umwuka w’iterabwoba rikabije ku banyamakuru, avuga ko ibyo ari ibinyoma, ko ahubwo abandi babonye ibitandukanye nabyo. Aha yatanze urugero rw’itsinda ry’indorerezi zari zoherejwe n’Umuryango wa Commonwealth ryavuze ko amatora yakozwe mu mwuka w’amahoro.

Yavuze ko koko hari abanyamakuru bafunzwe ndetse n’ibinyamakuru ku mpamvu zo kutubahiriza amategeko, ashimangira ko ibyo byakozwe hakurikijwe amategeko agenderwaho akubiye mu itegeko nshinga.

Yavuze ko Leta yemera uyinenga ariko agira ati: “Iyo unenze uganisha ku macakubiri ushaka gusa kugirango umenyekane (…) icyo gihe amategeko arakurikizwa.”

Minisitiri Musoni kandi yaboneyeho kuvuga ko ibyo RSF ishingiraho ivuga ko urupfu rwa Jean Leonard Rugambage wahoze ari umunyamakuru mu kinyamakuru Umuvugizi rufite aho ruhuriye na politiki ari ibinyoma, asobanura ko uru rupfu rwaturutse ku kwihorera gufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko abamwishe babyiyemereye, ubu bakaba bari no mu nkiko.

Yongeye kuvuga ko nta gishya RSF yakoze mu kongera kugarura ibijyanye n’ibinyamakuru Umuseso ndetse n’Umuvugizi kuko byahagaritswe amezi 6 kubera kunanirwa kubahiriza amategeko agenga itangazamakuru kandi bagatangaza amakuru abiba amacakubiri ndetse anasubiza inyuma gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, bisa neza n’uburyo jenoside ya 1994 yahemberewe.

Minisitiri Musoni yongeye kuvuga ko U Rwanda ruzakomeza gushyigikira no guteza imbere itangazamakuru ry’umwuga, asaba abafatanyabikorwa mu by’itangazamakuru gukomeza kuriteza imbere ndetse ahamagarira abagenzuzi b’itangazamakuru mpuzamahanga kuza mu Rwanda ngo birebere ukuri ku bivugwa ndetse banafatanye n’abandi mu guhindura ubukungu ndetse n’iterambere ry’abaturage binyuriye mu itangazamakuru.

Foto: Izuba Rirashe
SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-7976.html

Posted by rwandaises.