Abadepite n’Abasenateri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Foto/ J. Mbanda)
Jean Louis Kagahe
KIGALI – “Urugamba rwo guhangana n’ibikorwa byihishe inyuma y’ibikubiye muri Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ishinja Ingabo z’u Rwanda kuba zarakoze ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko muntu ndetse n’icyaha cya Jenoside zakoreye impunzi z’Abanyarwanda zari muri Congo hagati ya 1993 na 2003, nibwo rugitangira.”
Ibi ni bimwe mu byavuzwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Dr Vincent Biruta ubwo yasozaga inama nyunguranabitekerezo yahuje imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 14 Ukwakira 2010 mu Ngoro Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ku bijyanye na raporo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku Rwanda.
Dr Biruta yasobanuye ko iyi raporo itagomba gufatwa mu buryo bworoshye kuko igamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kimwe no guhishira amakosa yakozwe na zimwe mu nzego n’abakozi ba UN mu gihe Jenoside yakorwaga.
Yakomeje agira ati “muri iyi raporo bashinja Ingabo za APR ibikorwa byibasiye inyoko muntu, ariko ntibagire aho bavuga uwabihagaritse cyangwa se n’uwahagaritse iyo Jenoside bashaka guhakana no gupfobya.”
Dr Biruta yemeza ko Abanyarwanda bagomba kwitegura guhangana cyangwa gukumira ingaruka zaturuka ku bikubiye muri iyi Raporo.
Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro binyuranye byateguwe n’abashakashatsi barimo General Dr Rutatina Richard, Ndahiro Tom na Dr Bizimana Jean Damascène, basesenguye ibikubiye muri iyi raporo ndetse bakaba baranakurikiraniye hafi ibyabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muri iyo myaka.
Raporo ya UN ibinyujije muri Komisiyo yayo ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ishinja Ingabo za APR ibyaha byakorewe ikiremwamuntu hagati y’umwaka wa 1993 na 2003.
Nyuma y’ibiganiro no kungurana ibitekerezo inama yasanze iyi raporo ishingiye ku binyoma, uburyarya, gutesha agaciro ibikorwa by’Ingabo za APR (RDF y’ubu) no kuyobya uburari, kuko UN yashatse guhishira bimwe mu byo itashoboye gukemura mu gihe byari mu nshingano zayo.
Abagize Inteko basobanuye igikorwa cyajyanye Ingabo muri Kongo igira iti “mbere y’uko Ingabo z’u Rwanda zijya muri Kongo, hari ikibazo zagombaga gukemura kirebana n’umutekano muke waterwaga na EX-FAR n’Interahamwe zateraga u Rwanda zituruka muri Kongo, ndetse n’icy’impunzi zari zarafashwe bugwate zikabuzwa gusubira mu Rwanda.”
Inteko yatangaje ko iyo raporo igaragara nka bumwe mu buryo bwa politiki bumaze igihe bukoreshwa mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, havugwa ibinyoma ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri“double genocide” iy’abatutsi n’abahutu, bityo ikaba nta gaciro ishobora guhabwa kuko ishingiye ku nyungu za bamwe mu banyapolitiki.
Inteko isanga iyo Raporo itahabwa agaciro kuko umugambi wayo ari ugushaka gusubiza inyuma ibyagezweho mu Rwanda, byaba mu rwego rw’ubumwe, umutekano, demokarasi igashaka guhembera amakimbirane no kubangamira demokarasi mu Karere u Rwanda rurimo.
Guverinoma yo yasabwe gukomeza inzira zose zo kwamagana iyi raporo no kongera imbaraga muri gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda biciye mu bigo bya CNUR, CNLG na CRDP.
Hagaragajwe ko ubushakashatsi bukwiye gukomeza ku byabereye muri Kongo ndetse n’ababaye mu nkambi zaho bagatanga ubuhamya ndetse Ingabo z’u Rwanda zigashimirwa ubutwari na disipuline zakomeje kugaragaza mu gihugu no hanze yacyo, aho zijya mu butumwa bunyuranye.
Dr Vincent Biruta ku ruhande rwe yemeje ko ibisabwa Inteko Ishinga Amategeko izabyubahiriza, harimo gushyiraho gahunda yo kuganira n’abaturage ku bikubiye muri iyi raporo no kubyamagana, ndetse no kuganira n’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibindi bihugu kugira ngo zisobanurirwe amakosa akubiye muri Raporo y’Umuryango w’Abibimbye ku Rwanda.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=459&article=17767
Posté par rwandaises.com