Inzego z’umutekano ubu ziryamiye amajanja mu murwa mukuru wa Guinée, kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere. Ibi byakozwe nyuma y’uko komsisiyo y’amatora muri icyo gihugu itangaje intsinzi y’umunyapolitiki Alpha Condé akaba ariwe watsindiye kuba umukuru w’igihugu. Mbere gato yo gutangaza iyi ntsinzi, abatamushyigikiye bari bavuze ko amajwi yarigishyijwe.

Condé w’imyaka 72 y’amavuko, akaba ari umwarimu muri Kaminuza ya Sorbonne, yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe mu Bufaransa, byatangajwe yabonye amajwi miliyoni 1.4, ni ijanisha rya 52.5%. Mukeba we Cellou Dalein Diallo yagizea amajwi Miliyoni 1.3 bihwanye n’ijanisha rya 47.5%, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora Siaka Sangare.

Aya matora yabaye mu cyumweru gishize yabaye intsinzi kuri Guinea, akaba ari n’igihugu cyakolonijwe n’u Bufaransa cyabonye bwa mbere ubwigenge, kikanakorerwamo amatora aciye mu nzira ya demokarasi. Ariko aya matora yarimo kidobya kuko hajemo ibibazo by’amoko. Abashyigikiye Diallo, biganjemo abo mu bwoko bw’aba Peul, ndetse n’abashyigikiye Condé, n’abo mu bwoko bw’aba Malinké. Ayo moko abiri niyo yiganje muri iki gihugu, akaba atanafitanye amateka meza, kuko na mbere bajyaga barwana kuva kuri Perezida wa mbere wa Guinea, unavugwaho kuba umutegetsi w’igitugu Sekou Toure wari umu Malinké.

Mu mpera z’icyumweru gishize Diallo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yatangaje ko atazemera ibizava mu matora niba komisiyo y’amatora itemeye gusubira mu ibarura ry’amajwi yatorewe mu gace k’abarwanya aba Peul; hari mbere gato y’amatora ya tariki ya 7.

Muri New York, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-moon yasabye abanyagineya gutuza, agira ati “mu nyungu rusange mwakwemera ibyavuye mu matora ndetse mugakemura utubazo duhari biciye mu nzira zemewe n’amategeko,” byatangajwe n’umuvugiziwungirije w’umuryango w’abibumbye Farhan Haq.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP avuga ko abashinzwe umutekano bataye muri yombi abigaragambyaga mu mugoroba washize, abo Polisi yabashyiraga mu mamodoka y’ubururu. Muri abo harimo uwitwa Ahmed Diallo, umusore w’umu Peul.

Ariko uwatsinzwe n’amatora Cellou Dalein Diallo yasabye ko haba umutuzo nyuma y’amakuba yabaye yo gupfusha abaturage ba Guinea.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko iki gihugu gikize ku butare butandukanye, Guverinoma igiye kujyaho ikaba ishyize imbere gukura abaturage mu bukene bagahabwa amazi n’amashanyarazi.

MIGISHA Magnifique

http://www.igihe.com/news-7-26-8582.html

Posté par rwandanews