Abahagarariye imiryango itatu mpuzamahanga ifite mu nshingano zayo guharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yabaye mu Rwanda ariyo CPCR collectif Partie civil pour le Rwanda, African Rights, na Redress, bandikiye Minisitiri mushya w’u Bufaransa Michel Merciel bamusaba kugira icyo akora ku birebana no gukurikirana abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bihishe mu Bufaransa.

Perezida w’Ishyirahamwe CPCR riharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda , Dafroza Gauthiers yabwiye Radiyo BBC y’Abongereza twavanyeho iyi nkuru ko mu ibaruwa yabo basabye Minisitiri mushya w’ubutabera, Merciel bamusaba gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bagiranye n’abaminisitiri bamubanjirije barimo Minisitiri Michelle Alliot wari wabijeje ko agiye gushyiramo imbaraga kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranwe.

«Mu by’ingenzi byerekeranye n’ingamba Minisitiri Alliot yari yatubwiye ni ibirebana no gushyiraho umutwe udasanzwe ushinzwe gukurikirana mu nzego z’ubutabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside bihishe mu Bufaansa ariko kuva mu mwaka ushize kugeza n’uyu munsi nta kirakorwa gifatika». Niko Dafroza Gauthiers uhagarariye ishyirahamwe CPCR yabwiye BBC.

Abajijwe icyizere yaba afite ko noneho Minisitiri mushya w’ubutabera w’Ubufaansa azashira mu bikorwa icyifuzo cy’abahagarariye ayo mashyirahamwe y’abacitse ku icumu, Mme Gauthiers yavuze ko ngo byose ari uguhozaho cyane ko ngo Perezida mushya w’Ubufaransa hari bimwe mu byo yagiye agaragaza byerekeranye no gukurikriana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bimwe muri byo asobanura ingendo itsinda ry’abacamanza bigeze kuza mu Rwanda inshuro ebyiri mu rwego rwo gucukumbura no gushaka ibimenyetso by’abaregwa icyaha cya Jenoside n’ibindi. Yongeyeho ati «Niba ibihugu by’amahanga nk’Ububiligi, Kanada,Ubuholandi, Ubudage, Finland hari abo byaciriye imanza simbona impamvu Ubufaransa bwo butabikora. Harabura iki uretse izindi mpamvu zabo bwite ? ».

Iyi ni inshuro ya gatatu abahagarariye amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside bandikira guverinoma y’Ubufaransa bayisaba kugira icyo ikora mu gushyikiriza ubutabera abaregwa ibyaha bya Jenoside bahungiye mu Bufaransa.

Iyi miryango iharanira uburenganzira bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yongeye gusaba ibihugu nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubuholandi, Ubwongereza, Canada, Malawi, Zambiya, Mozambique, Amerika na Kongo, gufasha kugirana imishyikirano n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu rwego rwo kugira ngo urukiko ruzasoze imirimo yarwo abaregwa icyaha cya Jenoside bose bamaze kuburanishwa.

Ni inkuru ya Imvaho Nshya nimero 2047 yo guhera tariki 25 Ugushyingo 01 Ukuboza 2010
Yanditswe na Twagira Wilson

http://www.igihe.com/news-7-26-8834.html

Posté par rwandaises.com