Nyuma y’aho abanyarwanda batari bake bakomeje kwinubira ko bitaborohera kuzuza ibyangombwa bituma binjira muri Canada, ambasaderi Richard Le Bars uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda (High Commissionner) yatangarije RNA ko igihugu cye kititeguye guhindura uburyo bikorwamo, ngo kuko amakuru abazwa muri questionnaire yose aba ari ngombwa, ngo kandi bituma uwasubije neza nta kindi yongera kubazwa.

Si ubwa mbere leta n’abaturage b’u Rwanda bagira impungenge ku bisabwa abashaka visa yo kwinjira muri Canada kuko mu mwaka wa 2008 hari hakiriho ikibazo kibaza umuntu niba ari Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa. Abanyarwanda benshi kandi bakomeje kwinubira uburyo ambasade ya Canada mu Rwanda itinda kubasubiza ku byerekeye visa zabo, ndetse rimwe na rimwe ngo abanyarwanda bimwa visa ku bwinshi nta mpamvu igaragara. Aha High Commissioner Le Bars akaba avuga ko uburyo visa itangwamo butagamije kubangamira abanyarwanda, ngo kuko ari bumwe n’ubukoreshwa mu bindi bihugu byo mu karere.

Ku rundi ruhande, guverinoma y’u Rwanda ikaba iherutse gukuraho uburyo abanya Canada bohererezwaga kuza mu Rwanda, aho byari bihagije kwerekana passport ye ageze i Kanombe. Ubu nabo bakazajya basaba visa nk’abandi, aho bashobora kuzuriza impapuro kuri internet, bagera ku kibuga cy’indege i Kanombe bakerekana urwo rupapuro (printout), maze bakishyura amadolari 60 y’Amerika, bakabona kwemererwa kwinjira mu gihugu mu buryo bwemewe.
Bamwe bakaba bavuga ko leta yabikoze nyuma y’aho byagaragaraga ko u Rwanda nta nyungu rwabikuragamo, dore ko abanyarwanda bashaka kujya muri Canada bo bari bakinanizwa.

Iki kibazo cya visa kikaba cyaravuzweho ubwo Gouverneur Général wa Canada, Michaelle Jean yasuraga u Rwanda muri Mata uyu mwaka, aho yari yasezeranyije perezida Kagame n’abanyarwanda ko kizahabwa agaciro kigasubirwamo.

Uwimana P

Inkuru byerekeranye
Canada yakuwe kuri lisiti y’ibihugu abaturage babyo binjira mu Rwanda badasabye viza

http://news.igihe.net/news-7-11-8644.html

Posté par rwandanews