Nyuma yuko Umuryango Reporters sans Frontieres wo mu Bufaransa, Umuryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru ku isi, utangarije ko u Rwanda ruri mu bihugu bikandamiza itangazamakuru, Leta y’u Rwanda irabihakana yivuye inyuma.

Nkuko bitangazwa na BBC, Radiyo y’Abongereza, ngo Leta y’u rwanda irahakana yivuye inyuma ko nta bikorwa byo gukandamiza itangazamakuru biba mu Rwanda kandi ko kubahiriza ubwigenge bw’itangazamakuru mu Rwanda biri ku rwego rwiza.

Muri Raporo iri Shyirahamwe ryari riherutse gushyira ahagaragara ku bijyanye no gukandamiza itangazamakuru mu bihugu bitandukaney ku isi, ryanashyizemo ko U Rwanda ruri mu bihugu bikandamiza itangazamakuru ku isi.

BBC iratangaza ko ngo Leta y’u Rwanda ivuga ko ibi Reporters Sans Frontieres yaba ibikora ku mpamvu za politiki kurusha ko yaba ibikora mu buryo bwo kurengera Ubwisanzure bw’Itangazamakuru koko.

Moise T.

http://www.igihe.com/news-7-11-4569.html

Posté par rwandaises.com