Imibare itangwa na Banki y’Isi igaragaza ko amafaranga yoherezwa n’abanyarwanda batuye mu mahanga azagera kuri million 200 z’amadolari uyu mwaka. Icyakora abari muri diaspora bakomeje guterwa impungenge n’ibiciro bihanitse byo kohereza amafaranga mu Rwanda hakoreshwa western union cyangwa moneygram kuko arizo zonyine zitanga iyo service.

Mu Rwanda service zo kohereza amafaranga ava mu mahanga agera mu Rwanda zitangwa na sosiyete nka Western Union cyangwa moneygram kuburyo bwihuse. Mu yandi ma banki bisaba kubanza kugira konti y’amadolari bigatwara iminsi iri hagati y’ine n’icyumweru kugirango ayo mafaranga azakugereho. Izo service zo kohereza amafaranga mu Rwanda ngo zirahenze cyane kuburyo bikomeje gutera impungenge abanyarwanda bari mu mahanga ari nako bigabanya ayo boherezaga mu Rwanda. Imibare igaragaza ko mu mpera z’uyu mwaka ayo mafaranga yoherezwa mu Rwanda azagera kuri million 200 z’amadolari y’amerika. Urugero nuko umuntu uri mu bwongereza ushaka kohereza amadolari 200 mu Rwanda yakwa ikiguzi cyo kuyohereza kingana n’amadolari 40,mu gihe uri muri Tanzania  ushaka kuyohereza mu Rwanda bihenze kurushaho akaba amadolari 47.

Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 100 byo ku Isi u Rwanda usanga arirwo rufite ibiciro bihanitse cyane mu karere. Banki y’Isi ivuga ko mu mwaka ushize amafaranga yoherejwe n’abene gihugu bari mu mahanga agera kuri milliard 414 z’amadolari amenshi muri yo akaba yaroherejwe mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Banki nkuru y’u Rwanda yo isanga ibyo biterwa nuko amasosiyete atanga iyo service ari make cyane bigatuma ahari nka Western Union na Moneygram bahanika ibiciro.Icyakora ubu ngo izindi sosiyete 3 zimaze guhabwa uburenganzira bwo kuzatangira gutnaga izo service mu gihe cya vuba.Ibyo bizatuma ibiciro byo kohereza amafaranga bigabanukho kimwe cya kabiri. Banki Y’isi isaba amasosiyete menshi gushora imari muri iyo service bigatuma isoko rigabanywa na benshi ibiciro bikagabanuka.

Mbabazi Faith

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1660

posté par rwandanews