Nyuma y’aho iyi ndege igaragariye iri gutema ibirere bigatangaza Abafaransa benshi ndetse n’isi yose kuko yari isanzwe itazwi, ubu yagizwe icyo itangazwaho harimo ibintu biyirimo, amafaranga yakoreshejweho n’ibindi bintu nk’ibyo.

Iyi ndege rero yagaragaye bwa mbere mu ruzinduko Perezida Sarkozy yagiriye mu gihugu cya Koreya y’Epfo mu nama yari agiyemo ya G20 kuva ejo tariki ya 11/11 kugera uyu munsi kuri 12/11. Iyi ndege rero ikaba ishobora kugenda 12 000 km idahagaze. Ibi iy’ubushize ikaba itarabishoboraga aho yagendaga 7.000 km gusa.

image

Air Sarko One

Mu byatangajwe harimo ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 izajya itwara Perezida Sarkozy mu ngendo ze zose, ndetse n’abandi bantu bakomeye muri guverinoma, ifite ibikoresho by’umutekano bihambaye ndetse n’iby’itumanaho ku rwego rwa nyuma rushoboka umuyobozi w’igihugu ashobora kugira, nk’uko byakomeje bivugwa na minisitiri w’umutekano.

Mu bindi ifite harimo icyumba byo kuraramo kirimo igitanda (double), icyumba cyo kogeramo, icyumba cy’inama, aho kwambarira, ikagira n’ivuriro rito tutibagiwe n’icyumba kinini kigendamo abashinzwe umutekano wa Perezida.

Twabatangariza kandi ko iyi ndege ubu iri mu gaciro ka miliyoni 176 z’ama euros.

Simbi

http://www.igihe.com/news-7-38-8497.html
Posté par rwandanews