Umwe mu bunganira Victoire Ingabire mu by’Amategeko, Alun Jones, yifashishijwe n’igihugu cya Espagne mu gukurikirana umujenerali w’umunyagitugu wo muri Chili, nyakwigendera Augusto Pinochet.

Kuri lisiti y’imanza Alun Jones yunganiyemo ababuranaga kuva mu myaka irenga 20 ishize, nyinshi muri zo zibarirwa mu manza zikomeye zabayeho mu myaka 15 ishize, kuko akenshi yagiye yunganira abantu b’ibyamamare mu bikorwa bitandukanye.

Inyinshi mu manza Jones yagiye yunganiramo abantu zirimo izabaregwaga gukora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge nka kokayine, iz’ubujura bukomeye, iz’abaregwaga kunyereza imisoro n’ibindi.

Mu mwaka wa 1999, Alun Jones yakurikiranye impapuro zo guta muri yombi Pinochet zari zatanzwe na Espagne, gusa nyuma kubera kuremba kwaturutse k’uburwayi yari afite, uwo mugabo ntiyajyanwe muri Espagne akuwe mu Bwongereza aho yari yafatiwe, ahubwo yasubijwe muri Chili aho yaje kwitabira Imana mu mwaka wa 2006 mbere y’uko agezwa imbere y’inkiko.

Umwongereza Jones rero kuri iyi nshuro yaje mu Rwanda guhagararira Victoire Ingabire, ndetse kuwa mbere w’iki cyumweru yagaragaye mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika ku Kimihurura, mu rubanza rw’ubujurire rwaburanishwaga n’Umucamanza Busingye Johnson.

Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy’ Urukiko Rukuru ku Kimihurura, Ingabire Victoire yajuririraga icyemezo cy’urukiko cyo kuburana afunze, aho yavugaga ko afunguwe nta bimenyetso yasibanganya.

Itsinda ry’ababuranira Victoire Ingabire uregwa ibyaha byo kurema umutwe w’iterabwoba, kubiba amacakubiri no gupfobya jenoside rigizwe na Gatera Gashabana w’umunyarwanda, Umuholandi Julius Bonné, ndetse n’Abongereza babiri, mu gihe ubushinjacyaha buhagarariwe na Bonaventure Ruberwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 aribwo hazasomwa imyanzuro y’ubujurire bw’uru rubanza.

Hejuru ku ifoto

Umwe mu bunganira Victoire Ingabire mu by’Amategeko, Alun Jones

Foto: greatjames.co.uk
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-8491.html

Posté par rwandanews