Mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa ngo uduce tumwe na tumwe ubuzima bwarahagaze kubera ibikorwa by’ubwicanyi, gusahura no gufata ku ngufu abari n’abategarugori, ibikorwa biri gukorwa na FDLR ndetse na Mai Mai. Ibikorwa by’Imiryango Mpuzamahanga n’iby’Ubutabazi ngo byarahagaze.

Amakuru ya Radio Okapi, Radio y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUC zikorera muri Kongo Kinshasa, aravuga ko uduce twibasiwe cyane ari uduce twa Magunga na Mugaja ni muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu duce twa Shabunda, muri Kivu y’Amajyepfo, izi nyeshyamba ngo zateye mu bitaro zisahura imiti zidasize n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi no gufata abari n’abategarugori ku ngufu. Aha ngo abaturage batari bake bamaze kuva mu byabo. Mu mpera z’ukwezi kwa 11, ngo imiryango irenga 25 yari imaze guterwa n’izi nyeshyamba.

Hagati aho ariko, ngo ingabo za RDC ziri gukora ibishoboka byose mu bufatanye na MONUC ngo harebwe uburyo harengerwa abaturage bugarijwe n’ibi bikorwa.
Tubabwire ko ibikorwa by’ingenzi bikorwa n’izi nyeshyamba ari ubusahuzi bw’amatungo n’imyaka, gufata ku ngufu abari n’abategarugori, gusahura amafaranga ibi byose bikaba biba biherekejwe n’ubwicanyi.

Moses T.

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1864.html

Posté par rwandaises.com