Bwana Ngarambe Francois, Umunyamabanga mukuru wa FPR

Niwemutoni Phoïbe

Umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi, bwana François Ngarambe arasanga kuba yaratumiye Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa ngo asobanure iby’imikorere ye atari byo byamuteye guhunga nyuma y’amasaha ane gusa baganiriye. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku ya 04/03/2010 cyibanze ahanini ku ihunga rya Kayumba Nyamwasa. Bwana François Ngarambe yavuze ko yatangajwe no kumva Kayumba Nyamwasa avuga ko FPR yamutumiye ikamusaba ibisobanuro ku bintu by’amatiku no kwandika abisabira imbabazi muri polisi. Aha bwana François Ngarambe yasobanye ko yatumije Kayumba Nyamwasa kugira ngo asobanure ibirebana n’imikorere ye mibi irimo n’ubugambanyi ngo we yiyemerera amakosa yakoze, bamusaba kubishyira mu nyandiko, ariko ntibamusabye gusaba imbabazi polisi ngo kuko FPR itivanga mu mikorere ya polisi. Aha Bwana François Ngarambe aragira ati « Kuki Kayumba atasobanuye ibyo yabazwaga muri FPR ? Umujenerali ntabazwa amatiku n’ubwe we avuga ko ari amatiku ».

Ku birebana n’impamvu yahamagawe n’umuryango wa FPR aho guhamagarwa n’inzego z’ubutabera, François Ngarambe yavuze we nk’umunyamabanga mukuru wa FPR afite inshingano zo kubaza buri Ambasaderi wese ibirebana n’akazi kuko FPR ariyo iyoboye ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda. Ikindi kandi ngo uko Kayumba nawe afite inshingano zo guha FPR raporo y’akazi ke. Aha bwana Ngarambe aragira ati “Haba kuba Jenerali cyangwa kuba ambasaderi byose Kayumba abikesha FPR kandi ntabwo urutugu rukura ngo rusumbe ijosi”. Akomeza asobanura ko hari abantu babaye  barazamutse mu ntera bagashaka kwikakaza no kutumvira amahame y’umuryango FPR kandi ariwo wabagejeje aho bageze. Ati “Twese ntitwavutse dufite iyi myanya dufite. Ibi tubikesha kumvikana twakoranye n’abandi, tugomba kumvikana nabo kugira ngo FPR izagere ku ntego yayo yo kugeza Abanyarwanda ku buzima bwiza”. Aha abanyamakuru bazamuye ikibazo cy’uko FPR ishobora kuba itacyita ku ihame ryayo ryo kunenga, guhana no gutanga inama ku munyamuryango wayo ukora ibitajyanye n’amahame n’amabwiriza yayo, bagaragaza impungenge z’uko mu bahunga igihugu, mu bagisahura, mu bakora ibyaha bya ruswa no kwiyandarika harimo abakada bakomeye ba FPR; babaza aho abandi banyamuryango baba bari mu gihe umuntu akora amakosa nk’ayo kugeza ubwo afungwa cyangwa agahunga igihugu, impamvu batamugira inama hakiri kare yananirana bakamwambura inshingano ze hakiri kare bakaziha abandi b’inyangamugayo, amazi atararenga inkombe. Aha bwana Ngarambe yagize ati “ntabwo FPR yigeze iteshuka ku nshingano zo guhana no guhanira, ariko abajura n’abahunga igihugu n’abandi banyamafuti ntibazabura”.

Aha yasobanuye ko hari abantu bitwaye neza mu gihe cy’intambara yo kubohora igihugu, ariko babona irangiye bakubura ingeso zabo mbi zo gukunda ikuzo, kugira inda nini, itonesha, kuba indashima n’ibindi barirengagije ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rutarangira kuko hakiri akazi ko kugeza Abanyarwanda ku mibereho myiza itarangwamo ubukene ku birebana n’uko ihunga rya Kayumba rishobora gutuma amatora atazagenda neza cyangwa rikagira ibibihungabanya, bwana François Ngarambe yavuze ko abahunga batazabuza u Rwanda gutera imbere na FPR gukomera gusa yemeza ko bibabaje kubona umuntu ahunga igihugu cye, akajya kuba impunzi. Ku kibazo cy’uko hari amakuru y’uko Kayumba Nyamwasa yaba yaragize ibibazo muri FPR bitewe n’uko yari yinjiye mu rindi shyaka ryitwa Green Party, Bwana Ngarambe yavuze ko ibyo atari byo kuko Green Party atari n’ishyaka ryemewe, kandi ko Kayumba atigeze asezera muri FPR, avuga ko n’abandi babivugaho atabizi ngo kuko ntawasezeye muri FPR, ariko yongeraho ko abo babivugaho mu bitangazamakuru aribo bakwiriye gufata iya mbere bakabibeshyuza. Ku birebana n’amakuru avugwa ko FPR isenya indi mitwe ya politike, bwana Ngarambe yagize ati “FPR niyo yaharaniye ko hajyaho imitwe ya politike myinshi mu Rwanda, ntiyahindukia ngo isenye ibyo yaharaniye”. Aha yasobanuye ko abo mu mitwe ya politiki bicamo ibice, bishobora kuba biterwa n’ubuswa bwabo cyangwa andi makosa, ko FPR ntaho ihuriye nibyo. Muri icyo kiganiro abanyamakuru bagarutse ku bibazo bitandukanye birimo imishahara mike y’abarimu n’abandi bakozi ba leta, bwana Ngarambe yavuze ko ibyo ari ibibazo igihugu gifite kandi FPR itekerezaho buri gihe kugira ngo ibishakire umuti urambye. Tubamenyeshe ko Kayumba Nyamwasa ari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo aho yamaze guhabwa ubuhungiro n’icyo gihugu.

 

 

http://196.12.152.72:88/imvaho1971a.html

Posté par rwandaises.com