Kuri uyu wa Kabiri ku gicamunsi ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamaganye icyifuzo cya Victoire Ingabire na Major Uwumuremyi cyo kuba barekuwe by’agateganyo.

Hashingiwe ku buremere bw’ibyaba baregwa n’ubushinjacyaha, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko abaregwa baba bafunzwe by’agateganyo.

Nyuma y’itangazwa ry’icyemezo cy’urukiko abaregwa bahise batangaza ko bakijururiye.

Twabibutsa ko Ingabire Victoire na Major Uwumuremyi baregwa ibyaha byerekeranye no kurema umutwe w’iterabwoba witwa CFD hagamijwe guhungabanya ubusugire bw’ibihugu n’umudendezo wa rubanda. Kuri uyu wa mbere Major Uwumuremyi akaba yaremeye ibyo aregwa akanabisabira imbabazi, mu gihe Ingabire we yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko ibyo birego bishingiye ku mpamvu za politiki.

Bombi bakaba barasabaga kuba bafunguwe by’agateganyo, aho major Uwumuremyi yasabaga koroherezwa agafungurwa ngo abashe gufasha ubutabera nk’umuntu wemeye icyaha, mu gihe Victoire Ingabire we yavugaga ko ibyaha aregwa bisa n’ibyo n’ubundi yarezwe mu rundi rubanza, akaza gufungurwa by’agateganyo. Ibyo byose urukiko rukaba rwabiteye utwatsi rukemeza ko abaregwa bombi bafungwa by’agateganyo.

Inkuru irambuye turayibagezaho mu mwanya uri buze.

Olivier Muhirwa

http://www.igihe.com/news-7-11-8078.html

Posté par rwandaises.com