Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Colette Braeckman w’ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi, perezida Kagame yagize icyo avuga ku ngingo zitandukanye zerekeye u Rwanda nka raporo ya Loni ku byaha by’intambara muri Congo, umubano w’u Rwanda n’ibihugu duturanye, uko u Rwanda rubanye n’abaterankunga, umubano wa Afurika n’u Bushinwa n’ibindi.

Ku kibazo cy’icyegeranyo cya Loni kirega ingabo z’u Rwanda ibyaha by’intambara muri Congo n’ibikorwa bisa nka Jenoside, abajijwe niba ikitaramushimishije ari ijambo Jenoside gusa, perezida Kagame yavuze ko iyo raporo nta kuri kurimo, ngo ikaba yarakozwe n’abantu batifuriza neza u Rwanda. Aha akaba yaravuze ko hari imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Huma Rights Watch n’iyindi iri inyuma y’iriya raporo. Ati “iyi raporo si nshya, izura ibihuha byinshi bimaze igihe n’ibindi birego byagiye bivugwa mu bihe byashize. Mu myaka 16 ishize, nagiye mbona ibyakorwaga n’abo bantu cyangwa iyo miryango… Abo bose ubu bose barishimye, atari uko bakoze ikintu kizima, ahubwo kuko bakomerekeje u Rwanda. Sinzi impamvu bitwara gutyo…”

Umunyamakuru amubwiye ko iyo miryango ivugira abakorewe ibyaha, perezida Kagame yavuze ko nayo ariko yibwira, ariko mu by’ukuri itazi abakorewe ibyaha abo aribo, ngo ahubwo usanga iyo miryango iba iri ku ruhande rw’abakoze ibyaha. Perezida Kagame kandi yongeye kuvuga ko iriya raporo ari ikibazo ku mahoro muri aka karere, ati “ni nayo ntego y’abanditse iriya raporo.” Yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda rwagerageje kugirana ibiganiro n’ubufatanye n’ibihugu byo mu karere mu rwego rwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe, ngo raporo nk’iriya ikaba yaraje isa nk’isubiza inyuma intambwe ibyo bihugu byari bigezeho, cyane cyane ku Rwanda na Congo. Yatanze urugero rwa operasiyo ya gisirikare ya Umoja Wetu yahuje ingabo z’u Rwanda n’iza Congo igamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko imwe mu miryango mpuzamahanga itabishyigikiye, ngo bikaba byerekana ko batishimiye amahoro mu karere. Ati “iriya raporo igamije guhungabanya umubano mfitanye na perezida Kabila…”

Kuri ubu ngo hakaba hari ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kugirango harebwe icyakorwa kuri iyo raporo, ngo kuko igamije gutuma akarere kaguma mu mvururu. Kuri we ngo isohoka ry’iriya raporo hari icyo rimwereka. Ati “ byatumye nibaza niba hatari abantu batifuza na rimwe ko Afurika itera imbere… Ni nk’aho muri iyi si hariho ibice 2: kimwe gifasha ikindi, kandi kikumva kishimiye kwitwa umugiraneza, mu gihe ikindi gice cyo kiguma mu kangaratete, imibabaro no kutumvikana. Icyo kibazo ndashaka kukirangiza.”

Perezida Kagame kandi ngo asanga Afurika igomba kugira ijambo mu ruhando rw’amahanga, kuko ifite ubushobozi, ubukungu n’ubwenge bihagije. Ngo Afurika igomba kwikemurira ibibazo byayo, uhereye nko ku by’intambara yo muri Somalia igira ingaruka mbi ku isi yose. Ati: “Aumuryango mpuzamahanga ugomba gufasha u Rwanda n’ibindi bihugu by’Afurika, tukabona ibikoresho byo kugarura amahoro mu bihugu byacu… Gusa ubumwe bw’abanyafurika nibwo buzatuma tuva muri ayo makimbirane yose, tukabaho mu mahoro.”

Ikindi yavuze ni uko ngo aho kugirango u Burayi bwibaze impamvu abashinwa baza muri Afurika, bari bakwiye kwibaza icyo bo bamariye Afurika mu myaka 50 ishize. Ngo kuba abashinwa n’abanyaburayi bahari bituma Afurika ibasha guhitamo abo ikorana nabo ikurikije ibyo ikeneye, aho gukomeza kuba ahantu abashaka bose baza kwihereza imitungo kamere.

Olivier NT

http://www.igihe.com/news-7-11-8077.html
posté par rwandaises.com

facebook