Nyuma yuko u Rwanda n’u Bufaransa bicanye umubano, na nyuma yuko uyu mubano ibi bihugu byombi byongeye kuwusubukura, mu manama atandukanye yagiye ahuza abayobozi b’ibihugu byombi, kuri uyu kuwa gatatu igihugu cy’u Bufaransa cyemeje kohereza ambasaderi mushya wabwo mu Rwanda.

Amakuru ya AP, Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, asohotse mu kanya gashize, aravuga ko mu nama yahuje abaminisitiri b’u Bufaransa, kuri uyu wa gatatu, inama yigaga ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, iyi nama yemeje ko u Bufaransa bwohereza ambassaderi wabwo mu Rwanda.

Amakuru ya AP, ariko, nkuko byatangajwe na Bwana Luc Chatel umuvugizi wa guverinoma y’u Bufaransa, ntabwo hatangajwe izina ry’ugiye kuza kongera guhembera umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda. Aha kandi Luc Chatel akaba yatangaje ko iki kifuzo kigiye guhita gishyikirizwa u Rwanda mu maguru mashya.

Ku ya 29 Ugushyingo, perezidanse y’u Bufaransa yari yatangaje ukongera gusubukura umubano n’u Rwanda, amakuru yemejwe na guverinoma y’u Rwanda, aho abaperezida bombi, Sarkozy na Kagame bemeje kongera gusubukura umubano hagati ya Kigali na Paris.

Tubibutse ko u Rwanda n’u Bufaransa byari byacanye umubano tariki 24 Ugushyingo 2006, nyuma yuko umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bourguiere ashyiriyeho impapuro zifata abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Aha akaba yarabaregaga guhanura indege yari itwaye perezida Juvenal Habyarimana. Akaba yaranavugaga ko iyi ari yo ntandaro ya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Moses T.

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1868.html

Posté par rwandanews.be