Kuri uyu wa Gatatu nibwo nyuma y’iminsi Abanyarwanda bamagana itotezwa n’iyicarubozo bakomeje gukorerwa muri Uganda, babaye nk’abiruhutsa nubwo bataramenya niba ari iby’igihe kirambye, ubwo inkuru yaturukaga i Luanda ko ibihugu byombi byasinye amasezerano yo kuzahura umubano, umaze iminsi warangiritse.

Hashize imyaka ibiri irengaho amezi macye u Rwanda rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda babayo bagakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano, gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano no kubangamira ubucuruzi bw’Abanyarwanda.

Amasezerano yasinyiwe muri Angola agaragaza buri kibazo u Rwanda rwashinjaga Uganda ndetse n’ubushake bwo kugikemura, bugaragazwa n’imikono ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni yashyizwe kuri ayo masezerano.

Zimwe mu ngingo nkuru ziyakubiyemo ni uguhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.

Bemeranyije kandi kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo no gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.

Nyuma y’inyandiko hazaza ibikorwa?

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, “aho ruzingiye” ni mu ishyirwa mu bikorwa ryayo kuko ari ho hazaturuka umuti w’ibibazo byose byagaragajwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko nyuma y’igihe u Rwanda rusabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda, igihe cyo kuvanaho iyo nama kitaragera nubwo byaba ari ho bigana.

Impamvu ngo ni uko “Ikibazo ntabwo ari ukugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda, ahubwo ni Abanyarwanda benshi bari mu mabohero ya Uganda.” Abajijwe igihe Abanyarwanda bakwitega gukomorerwa kujya muri iki gihugu cy’abaturanyi, yagize ati “Abanyarwanda bafungiye Uganda nibafungurwa.”

Gusa uyu muyobozi yavuze ko uburyo amasezerano yasinywe ateye, atanga icyizere ko yubahirijwe yabyara umuti w’ibibazo u Rwanda rushinja Uganda, nk’uko yabibwiye BBC, ku buryo umuntu yategereza akareba aho ibintu bigana.

Ati “Uyu munsi icyabaye ni ugusinya ayo masezerano, ku buryo rero twizera ko aya masezerano uko ateye, ubundi yakagombye kurangiza ikibazo. Ariko gusinya amasezerano ni ikintu kimwe, kuyubahiriza ni ikindi.”

Perezida Kagame na Museveni ubwo bari bamaze gusinya amasezerano i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu

Gusinya ni intangiriro y’icyizere

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye na politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan, yabwiye iki kinyamakuru ko aya masezerano hagati y’u Rwanda na Uganda ari ingenzi ku banyarwanda, cyane ko bungukira gusa mu kuba ibihugu byombi bibanye neza.

Ati “Kuba abayobozi b’ibihugu byombi basinye amasezerano hari na bariya b’indorerezi, kuba bafashe urugendo rujya muri Angola bakaba bemeye gusinya, ni uko bombi bafite umutimanama wo kumva ko ikigambiriwe ari amahoro ndetse n’ubutwererane na Uganda kuko ni ibihugu by’abavandimwe.”

“Niba hariho ubushake bw’impande zombi, twategereza tukareba kuko icyakozwe nacyo ni igikorwa cy’indashyikirwa, kuba impande zombi zemeye kwicara zigasinya ariya masezerano, nabyo ni intambwe ya mbere tugomba kubaha kandi tugomba kugira icyizere ko bizashyirwa mu bikorwa.”

Dr Buchanan yanavuze ko iyi ntambwe ikwiye kubahirwa ibihugu by’akarere byabashije guhuza aba bayobozi b’u Rwanda na Uganda, ku buryo bahamije ko bitakiri ngombwa gutegereza ak’i Muhana mu gushakisha abahuza, igihe hari ikibazo kivutse hagati y’ibihugu. Ni intamwe ikomeje no kugeragezwa mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Sudani n’ahandi.

Albert Rudatsimburwa wakurikiranye cyane ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko usanga amasezerano u Rwanda rwagiye rusinya rwarayubahirije, ko ahubwo impungenge umuntu ashobora kuzigira kuri Uganda.

Ati “Icyakora, noneho uko bimeze urabona ko bitari hagati y’u Rwanda na Uganda gusa, nibura hari ukuntu babijyanye mu muryango uruta uw’abantu babiri, kwakirwa na João Lourenço wa Angola, Tshisekedi (Felix) na Denis Sassou Nguesso, ni ukuvuga ko n’u Rwanda na Uganda na bo barabizi ko batari bonyine, bari hagati y’amaso ane kandi hagati aho harimo n’abandi.”

“Inama ya mbere ntabwo yabaye kera cyane, hakurikiyeho inama ya kabiri kandi nta muntu wasibye bose bitabye, biratwereka ko nibura umuntu ashobora kwizera ko hari intambwe. Njyewe ku giti cyanjye navuga ko nibura ikintu cyiza ni uko bitari hagati y’u Rwanda na Uganda gusa, ariko twiteze kureba uko bizagenda kuko mu mateka twagiye tubona ibya Uganda hari igihe babikora hari igihe bakwepa.”

“Mbese iyo biza kuba ari u Rwanda na Uganda gusa nta cyizere nari kugira, ariko nibura kuri njyewe, mbihaye 75% ko bizubahirizwa kubera abo bandi bose.”

Rudatsimburwa yashimye abarimo Perezida Laurenco umaze kugaragaza impinduka mu miyoborere ya Angola, kuko ku gihe cya Perezida José Eduardo dos Santos uruhare rwayo mu karere rwari rwararyamye, hamwe n’uruhare rwa Perezida Tshisekedi mu miyoborere y’akarere.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher, na we kimwe n’abandi avuga ko amasezerano yasinywe ari intambwe ikomeye, kuko agenda avuga mu mazina ibibazo bimaze igihe bigarukwaho hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse akerekana ubushake bwo kubikemura.

Agaruka ku ishyirwa mu bikorwa ryayo, Dr Kayumba yagize ati “Biragoye ariko birashoboka igihe aba bayobozi baba babishyizemo ubushake.”

Nyuma y’iyinywa ry’aya masezerano, Perezida Yoweri Museveni yashimangiye ko Uganda yiteguye kuyashyira mu bikorwa uko yakabaye.

Perezida Paul Kagame na we yashimangiye ko ibibazo byose byaganiriweho nta guca ku ruhande, bityo aya masezerano yemeranyijweho akubiyemo uburyo bwo kubikemura.

Ibimenyetso by’ibanze nyuma y’isinywa ry’amasezerano birashisha!

Witegereje amashusho y’igikorwa cyabereye Luanda kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 ndetse ukanareba inyandiko yahasinyiwe n’abakuru b’ibihugu batanu bakabyishimira bafatanye ikiganza mu kindi, ushobora gukeka ko uyu munsi wari uw’amateka mu mibanire y’u Rwanda na Uganda nk’uko na benshi mu basesenguzi babigarukaho, ariko byinshi biri guca amarenga ku kuba urwishe ya nka rukiyirimo.

Mu masaha macye mbere y’isinywa ry’amasezerano ya Luanda, undi umunyarwanda witwa Nunu Johnson wari umaze iminsi ari mu ibohero rya CMI yapfuye azize iyicarubozo yakorewe.

Uyu Nunu ni umwe muri benshi bamaze kwicwa hakoreshejwe uburyo bw’iyicarubozo ndengakamere. Abandi amagana bafungiye hirya no hino mu mabohero ya CMI muri Uganda, nta kugezwa imbere y’ubutabera cyangwa ngo bemererwe gusurwa no guhura n’abunganizi mu by’amategeko.

Iyicarubozo bakorerwa ni ndengakamere kuko hari nk’abagore b’abanyarwanda bakubiswe bambuwe ubusa, badubikwa mu mazi ndetse banafatishwa umuriro w’amashanyarazi mu bitsina, abandi bakoreshwa imirimo y’uburetwa ikiboko kirisha n’ibindi bikorwa ndengakamere byinshi.

Mu gihe bigitegerejwe ko ariya masezerano ashyirwa mu bikorwa, ibimenyetso by’ibanze byahise byigaragaza biteye inkene.

Amasaha macye nyuma y’isinywa ry’amasazerano, Uganda yatangije igisa n’intambara ku bitangazamakuru byo mu Rwanda bikorera kuri internet, itegeka amasosiyete y’itumanaho yose akorera muri icyo gihugu kuniga imbuga nyinshi zirimo IGIHE na The New Times.

Hagati aho kandi mu itangazamakuru rya Uganda mbere gato y’isinywa ry’ariya masezerano ndetse na nyuma yaho hakomeje gucicikana inkuru zuzuye ibinyoma ku Rwanda, harimo nk’imwe yavugaga ko Gen James Kabarebe afunze ngo kandi ko umuhungu we yambuwe passport, byose bihabanye n’ukuri. Ibi bisa n’ibyo iri tangazamakuru rimaze igihe rikora, aho kenshi na kenshi usangamo ibihuha biteye isoni byibasira abayobozi bakuru yaba mu ngabo no mu nzego zisanzwe.

Si ubwa mbere u Rwanda na Uganda byumvikanye ku guhosha ubwumvikane bucye

Mu gihe cy’intambara ya Congo ya kabiri, u Rwanda na Uganda byari bihanganyemo na Laurent Desire Kabila n’ibihugu byari bimushyigikiye; Uganda byageze aho ishotora ingabo z’u Rwanda inshuro zirenze imwe, habaho gukozanyaho ubugira gatatu, hose u Rwanda rukubita inshuro Abagande.

Mu guhosha uyu mwuka mubi, habayeho nabwo ibiganiro nk’ibi by’ejo bundi mu gihe cy’imyaka ibiri, aho mu 2002 honyine habaye inama eshanu.

Ibi biganiro harimo ibyabereye i Londres, Gatuna na Kabale; bifashijwemo na Clare Short wari Minisitiri w’Iterambere w’u Bwongereza, umwe Museveni yigeze kwandikira amusaba inkunga yo gufasha igisirikare cye kuko ngo u Rwanda rwari rugiye kumutera.

Ibiganiro byo mu 2001 byabereye mu Bwongereza, byamaze amasaha atandatu, nyuma mu 2002 haba ibindi byabereye i Gatuna aho iyo yari inama ya gatanu mu mwaka yiga ku bwumvikane buke bwariho muri icyo gihe.

Nyuma y’iya Gatuna, Museveni yabajijwe n’abanyamakuru ibyo yaganiriye na mugenzi asubiza avuga ko “Bibiliya ihera mu gitabo cy’Intangiriro ikarangirira ku gitabo cy’Ibyahishuwe”.

Ku rundi ruhande, abayobozi bombi bemeranyije ko nta mpamvu y’ubwumvikane buke ahubwo ko “umubano mwiza usesuye”ariwo ugiye kwimakazwa gusa nyuma y’iminsi mike raporo yasohowe na International Crisis Group (ICG) mu Ukuboza k’uwo mwaka, yavugaga ko ubwumvikane budateze gukemurwa na Komisiyo ya Gisirikare yari yashyizweho.

Nyuma ibintu byakomeje kujya iwa Ndabaga, bigeza ubwo Uganda itangira kuba ubuturo bw’abashaka kugirira nabi u Rwanda, ihereye ku guha ubuhungiro abakekwaho ibyaha mu Rwanda.

Ikibazo ubu buri wese yakwibaza ni amaherezo y’aya masezerano mashya. Gusa byitezwe ko umunsi ibibazo bimaze iminsi byaba bikemutse, yaba ari imbarutso y’isubukurwa ry’indi mishinga yadindiye hagati y’u Rwanda na Uganda, irimo umushinga wa gari ya moshi wadindijwe na Uganda ikawujyana muri Sudani y’Epfo ndetse n’uw’amashanyarazi yagombaga kugezwa mu Rwanda aturutse muri Ethiopie.

Perezida Museveni asinya ku masezerano y’ubufatanye n’umutekano hamwe n’u Rwanda

Perezida Kagame na bagenzi be bashyira umukono ku masezerano

Perezida Kagame na Museveni bahererekanya amasezerano yari amaze gusinywa

Abayobozi bafatanye mu kiganza nk’ikimenyetso cyo gushyira hamwe kuri aya masezerano

Yanditswe na IGIHE Kuya 22 Kanama 2019

Posté le 21/08/2019 par rwandaises.com