Muri icyo gikorwa hagurishirijwe amakanzu y’ibyamamare bitandukanye nka Iman wari watanze ikanzu yambaye muri bimwe mu birori bikomeye byo mu mwaka wa 2009 yadozwe na Ralph Lauren, hagurishijwe ikanzu yambawe na Heidi Klum n’izindi.
Uwateguye iki gikorwa nawe usanzwe ari umu-model, Elettra Wiedemann, yatangaje ko yari amaze imyaka ibiri ategura iki gikorwa mu rwego rwo kubasha kugira uruhare mu gufasha abarwayi bo mu Rwanda no muri Haiti. Yavuze ko ibi kandi yabikoze kugirango bibere n’abandi urugero kuburyo buri wese ufite ubushobozi yabikora.
Wiedemann yavuze ko iyaba buri wese yitangaga uko yifite, hatagize ubimuhatira, hari byinshi byagerwaho kandi by’ingirakamaro.
N’ubwo benshi mu bari bitezwe ku itabira iki gikorwa barimo ibyamamare Tyra Banks, Eva Herzegova, Brooke Shields, Ella Macpherson na Christy Turlington batabashije kugera aho cyabereye, icyari kitezwe kurusha ibindi kwari uko batanga imyambaro yabo ikagurishwa kandi ibi byagezweho, gusa hari benshi nanone b’ibyamamare babashije kuhigerera.
Wiedemann ateganya ko nibura iryo murikagurisha rizinjiza amadolari y’Amerika agera ku 100,000,akazifashishwa mu kugura ibikoresha bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, aya akazagezwa mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda no muri Haiti.
Mu minsi ishize Wiedemann wateguye iki gikorwa yari yatangaje ko nibura muri iki gikorwa byitezwe ko hazavamo amadolari y’Amerika agera ku 100,000, akazifashishwa mu kugura ibikoresha bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba(panneaux solaire/solar panels ), aya akazagezwa mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda no muri Haiti.
Amwe mu makanzu yagurishirizwaga muri iyo cyamura
Menshi mu makanzu yagurishwaga ni ayambarwa mu birori
Bamwe mu byamamare bitabiriye iki gikorwa
Anja Rubik
Behnaz Sarafpour
Arlenis Sosa
Uwateguye iki gikorwa Elettra Wiedemann ari kumwe n’inshuti ye y’umuhungu James Marshall
Melissa George
Karolina Kurkova
Kayonga J.