Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo, mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Gako, mu Mudugudu wa Bamporeze hagaragaye umurambo w’Umugabo witwa Ruyatisire John Bosco bivugwa ko yiciwe i Kanombe umurambo we bakaza kuwujugunya aho ngaho.

Amakuru dukesha Umuyobozi w’Umudugudu wa Bamporeze aho uyu murambo wa Nyakwigendera waje kujugunywa, avuga ko uyu Rutayisire yiciwe hafi y’iwe i Kanombe ku Gasaraba mu ijoro ryakeye, abamwishe bakaza kumujugunya aho.

Amakuru nawe akesha uwitwa Steven, inshuti ya Rutayisire yemeza ko yatezwe n’abasore 6 avuye mu nama y’akazi aho yakoraga muri Bourbon Coffee. Steven kandi yavuze ko yahageze agasanga Rutayisire agundagurana nabo, nuko agerageza kurwana nabo ngo amurengere ariko biranga biba iby’ubusa bamurusha ingufu; yavuze ko bahise bamufata kamushyira mu modoka zabo.

Steven kandi yavuze ko yahise ahamagara Polisi ngo itabare, nuko Polisi nayo ihita ishyira ama bariyeri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ariko biba iby’ubusa ntibagira umugizi wa nabi bafata.

Ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo, nibwo Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bahageze, umurambo bahita bawutwara mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugirango barebe icyamwishe. Amakuru dukesha Umuyobozi w’Umudugudu wa Bamporeze nawe waherekeje umurambo akaba avuga ko nyuma y’isuzumwa ryakozwe na muganga basanze Rutayisire bamunize.

Umurambo wa Rutayisire watoraguwe mu Kagali ka Gako aho bakunze kwita hafi yo mu ikoni, wari urambitse hafi y’imodoka ye y’umukara yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara abagizi ba nabi baje batwaye kuko bari bamushyize mu yabo, iruhande rwe hari harambitse icupa ry’ikimene n’irizima ryo mu bwoko bwa ’Bell na J&B’.

Asize umugore n’abana babiri, Imana imuhe iruhuko ridashira.

Hejuru ku ifoto

John Rutayisire

Foto: The New Times
Ruzindana RUGASA/ Igihe.com Masaka

http://www.igihe.com/news-7-11-8528.html
Posté par rwandanews
facebook