Yanditswe  na Richard Dan Iraguha

Kayirebwa Cecile arega Rwandair kuba itarubahirije amasezerano bagiranye ku ikoreshwa ry’ibihangano bye mu ifungurwa ry’ingendo nshya i Lagos, bigakomeza gukoreshwa kandi amasezerano yararangiye. N’ubwo Rwandair yaciwe ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri kubera kwangiza umwanya mu iburana, uruhande rwa Kayirebwa rushaka ko urubanza rwihutishwa ubutabera bukagaragara.Mu gihe Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwaciye Rwandair ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 200,000 mu rubanza iregwamo n’umuhanzi Cecile Kayirebwa ko yakoresheje ibihangano bye mu buryo bunyuranije n’amasezerano bagiranye, uwunganira mu mategeko Cecile Kayirebwa, Me Kizito Safari avuga ko bashaka ko urubanza rwihutishwa ubutabera bukagaragara.Urukiko rwaciye ihazabu Rwandair kubera ko itabashije kuzana impuguke mu by’amajwi yasabwe n’urukiko kuko yaba ari we mukemurampaka, bityo bikangiza umwanya mu iburana. Kutaboneka kw’iyo mpuguke byatumwe urubanza rusubikwa ubugira gatatu, bigafatwa nk’aho ari ukurutinza.Gusa Rwandair yasabye urukiko ko rwabafasha mu gushaka iyo mpuguke, urukiko rubatera utwatsi ruvuga ko gushaka impuguke ari inshingano y’uregwa.Mu kiganiro cyihariye na IGIHE Safari Kizito yavuze ko kuba Rwandair yaraciwe ihazabu ntacyo bibamariye mu rubanza, kandi rutihutishwa ngo baburane ubutabera buboneke. Yagize ati “Amafaranga babaca yose twe ntacyo byatumarira. Ariko icyo twifuza ni uko batanga impuguke mu by’amajwi nk’uko babisabwa n’urukiko kandi rugafata umwanzuro ku busabe bwacu.” Safari yongeyeho ati “Ubutabera butinda guca urubanza ntabwo ari ubutabera.”

Urubanza Kayirebwa aregamo Rwandair rwatangiye mu kwezi kwa Nzeri umwaka wa 2012. Ayikurikiranyeho kutubahiriza amasezerano bagiranye yo gukoresha indirimbo “inzozi” mu gikorwa cyo gufungura inzira nshya ya Rwandair mu mujyi wa Lagos mu mwaka ushize wa 2012. Amasezerano yari afite agaciro k’amadolari ya Amerika 10,000.

Kizito Safari yirinze kuvuga ingano y’amafaranga basaba Rwandair ariko avuga ko basaba guhabwa indishyi y’akababaro yo gukoresha igihangano cy’uwo yunganira ndetse n’indishyi z’ibindi bihombo byabateye.

Usibye kuburana na Rwandair, Cecile Kayirebwa atangiye kuburana yari aherutse mu rubanza yaregagamo amaradiyo atandukanye, gukoresha indirimbo ze nta burenganzira, aho yatsinze Radio Rwanda ,Televiziyo y’u Rwanda ndetse na Radio Isango Star, agomba kuzishyurwa amafaranga y’u Rwanda 8,600,000.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayirebwa-ntiyishimiye-itinda-ry

Posté par rwandaises.com