Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, ikipe ya ATRACO FC yashoboye kwegukana igikombe cy’amahoro(MTN PEACE CUP) nyuma yo gutsinda ikipe ya Mukura igitego 1-0. Uyu mukino wabereye kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu, 1 Kanama 2009.

Ku munota wa 4 gusa umukinnyi Hamis Kitagenda, wigaragaje cyane muri uyu mwaka, yari amaze gushyiramo igitego cya mbere cya Atraco, ari nacyo cyonyine cyabonetse mu mukino witabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’uko umukino wa nyuma w’iki igikombe usanzwe witabirwa.

Nyuma y’iki gitego amakipe yombi yakinaga asa n’ayatinye ko yatsindwa igitego, ATRACO FC yigaragaza cyane mu gice cya mbere naho Mukura izana ingufu mu gice cya kabiri gira ngo irebe ko yakwishyura biba iby’ubusa.

Kwegukana igikombe cy’amahoro ku ikipe ya ATRACO FC bitumye ibona itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika mu mwaka utaha wa 2010.

Uretse igikombe yahawe, ikipe ya ATRACO FC yahawe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 mu gihe ikipe ya Mukura yo yahembwe miliyoni zirindwi.

Uyu mukino wa nyuma wabanjirijwe n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, aho ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Rayon Sport ibitego 4-2.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mbuyu Twite, Bokota Labama, Dajabil Mutarambirwa na Niyonzima Haruna naho Lomani Marcel na Djamal Mwiseneza aba aribo batsinda bibiri bya Rayon.

Ikipe ya APR FC yahembwe miliyoni enye, iya Rayon Sport ihabwa ebyiri, yose atangwa n’umuterankunga w’iri rushanwa ariwe MTN Rwandacell.

Dore uko amakipe yagiye yegukana igikombe cy’amahoro:

  1994/95 APR FC
  1996 APR FC
  1997 Rwanda
  1998 Rayon Sports
  1999 APR FC
  2000 APR FC
  2001 Les Citadins(AS Kigali ubu)
  2002 APR FC
  2003 Rayon Sports
  2004 Nticyabaye
  2005 Rayon Sports
  2006 APR FC
  2007 APR FC
  2008 APR FC
  2009 ATRACO FC

Amakuru y’Izuba Rirashe
 Shaka
 
 
 

  http://www.rwandagateway.org/

Posté par rwandaises.com