15-11-2010President wa Republika Paul Kagame ukomeje uruzinduko agirira muri Kongo Brazzaville kuri uyu wa mbere arageza ijambo ku nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu.Ku mugoroba w’ejo yagiranye ibiganiro na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, ibiganiro byibanze ku kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.Nyuma y’ibyo biganiro,president wa Congo Denis Sassou Nguesso yakiriye ku meza president w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu magambo yahavugiwe, president Sassou Nguesso yavuze ko u Rwanda ari igihugu kirimo gutera imbere mu bukungu no mu zindi nzego zinyuranye, icyerekezo 2020 rwihaye kikaba cyabera urugero rwiza igihugu cya Congo. Yaboneyeho kuvuga ko Kongo yacumbikiye impunzi z’Abanyarwanda,abakuru b’ibihugu byombi bakaba basanga igihe kigeze ngo zitahuke kuko iwabo ari amahoro.Ku ruhande rwe,president Kagame yavuze ko u Rwanda na Kongo bigiye gufatanya nko mu bucuruzi bw’ibiribwa bikomoka mu Rwanda,ndetse n’ibikomoka kuri peteroli,hanyuma kandi mu gihe cya vuba,indege ya Rwanda Air,ikazatangira ingendo i Brazzaville muri Kongo.
Perezida Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko muri Kongo Brazaville mu mwaka w’2004.

Jean Lambert Gatare

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1678

Posté par rwandanews