Umushinga wo guhindura uburyo imodoka zitwarwamo zikajya zigendera ibumoso ukomeje gutekerezwaho no kuvugwaho n’abayobozi n’abaturage batandukanye, ariko birasa nk’aho ikibazo kitoroshye kuko bisaba impinduka nyinshi zirenze izo guhindura imodoka gusa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, minisitiri ushinzwe akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, Monique Mukaruriza, yatangaje ko uwo mushinga ari uwo kwitonderwa kuko kuwushyira mu bikorwa byasaba amafaranga menshi cyane bitakorohera guverinoma kubona. Kuri we ngo birasaba inyigo zimbitse kuko biramutse bishyizwe mu bikorwa byazasaba ko hari ibintu byinshi bihinduka harimo n’aho ibyapa byaba biri ku mihanda.

Gusa mu minsi ishize, minisitiri w’ibikorwa remezo, Vincent Karega, we yari yavuze ko imodoka ziramutse zigendeye ibumoso nk’uko bimeze muri Kenya, Uganda na Tanzania byaba ari byiza cyane, ngo ndetse bikaba byigiye kwihutishwa.

Bamwe mu baganiriye na Igihe.com bo ariko batangaza ko imodoka ziramutse zigendeye ibumoso byateza impanuka zitari nke mu minsi ya mbere, mbere y’uko abantu babimenyera. Ku bandi bo basanga ntacyo byabatwara, gusa ngo bapfa kubimenyeshwa mbere, ntibizabitureho, kandi ntihazagire uhutazwa cyangwa ngo atungurwe.

Bamwe mu banyamahanga baturuka mu bihugu byo mu karere bakaba baradutangarije ko gutwarira ibumoso mu Rwanda no mu Burundi byaba ari byiza cyane, kuko niba umuntu yemerewe gutura no gukorera aho ashatse muri aka karere, byaba byiza asanze ibintu bisa muri buri kimwe mu bikagize.

Amakuru y’uko imodoka zigiye gutangira kugendera ibumoso yagiye avugwa cyane mu myaka mike ishize, bikaba byaratumye bamwe bagura imodoka za main gauche, ariko zagera mu Rwanda bagasabwa kuzihindura.

Kayonga J

http://news.igihe.net/news-7-11-8760.html
Posté par rwandaises.com
facebook